Uburyo bwo kuboneza urubyaro ukoresheje agakingirizo ni bumwe mu buryo bwizewe bw’igihe gito kandi budakoresha umusemburo. Agakingirizo nibwo buryo bwonyine bwo kuboneza urubyaro bunarinda agakoko gatera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Ni uburyo bwo kuboneza urubyaro bwizewe iyo bukoreshejwe neza kandi buboneka ahantu hose. Hariho ariko amoko abiri y’udukingirizo; agakingirizo k’abagabo n’agakingirizo k’abagore. Agakingiro k’abagabo ni agafuka gakoze mu gahu korohereye cyane gatwikira igitsina cyafashe umurego.
Agakingirizo k’abagabo gakumira intangangabo kugera mu gitsina cy’umugore.
Uko agakingirizo gakoreshwa
Reba niba agakingirizo katarengeje igihe:ntugakoreshe niba itariki yako yararenze
2.reba ko agafuniko kako katacitse
3.reba amavuta aba mugakingirizo unyerezaho intoki zawe ariko ariko kagifunitse
4.fungura agakingirizo ukoresheje intoki ,ntiwibagirwe kwigiza hirya agakingirizo hafi yahoo ugiye gucira kugirango utakangiriza ,irinde gukoresha inzara cyangwa amenyo igihe ufungura
5.fata umutwe w’agakingirizo use nugakanda
6.Ugifashe kumutwe zingurira agakingirizo kugitsina cyafashe umurego kugera aho gitereye .hahandi kumutwe ufashe niho hajya amasohoro.
7.iyo urangije kuzingurira agakingirizo kugitsina kugera aho gitereye ubwoushobora gutangira gukora imibonano mpuzabitsina .
8.nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina umugabo yiyaka umugore igitsina cye kitarata umurego,afatiye agakingirizo aho igitsina gitereye .ibyo bituma kudasigara mu gitsina cy’umugore cyangwa ngo amasohoro abe yameneka.
9.iyo urangije ujugunya agakngirizo mumusarani wumwobo cyangwa ahabugenewe.
Icyitonderwa: Gashobora gukoreshwa hamwe n’ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro kugirango kakurinde kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo na virusi itera SIDA.
– Ni ngombwa kugakoresha neza igihe cyose ukoze imibonano mpuzabitsina.
– Itondere kutagaca iyo ugafungura n’iyo ukambara.
– Abagiye gukora imibonano mpuzabitsina bagomba kukumvikanaho bombi.
– Ibinini birinda gusama by’ubutabazi bigomba gukoreshwa iyo agakingirizo gacitse cyangwa se katanakoreshejwe.
Agakingirizo k’abagabo iyo gakoreshejwe neza karinda gusama ku kigero cya 82%
Ibyiza by’agakingirizo k’abagabo
● Umuntu agakoresha uko abishatse
● Umuntu ashobora kukitwaza
● Kakoreshwa umubyeyi anonsa
● Nta misemburo ibamo
● Biroroshye kugakoresha
● Karinda sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina
Ibibi by’agakingirizo k’abagabo
● Gahagarika imibonano
● Gashobora gucika gakoreshejwe nabi
● Hari abantu bagira allergy ku dukingirizo
Agakingirizo ni uburyo bwo kuboneza urubyaro buboneka cyane. Igihe uhisemo gukoresha agakingirizo nk’uburyo bwo kuboneza urubyaro wagana ikigo nderabuzima cyangwa ahandi batanga serivisi zo kuboneza urubyaro hakwegereye. Ibi ni ukugirango wigishwe uko gakoreshwa kandi unagababwe. Bitihise agakingirizo karaboneka mu maduka na farumasi nyinshi mu Rwanda.
Uko wasubiza impamvu nurwitwazo rwo kudakoresha agakingirizo
Mugenzi wawe avuze ati | Ushobora gusubiza uti |
“Ntabwo ndyohera nagakingirizo” | Ntabwo uragakoresha? Ntabwo kabishya imibonano mpuzbitsina .njye ntekereza ko byaba byiza kurushaho kuko katwongerera amahirwe yo kutandura virusi itera SIDA cyangwa gutwita utabiteguye |
Ndagukunda sinshobora kukwanduza virsi itera SIDA | Simvuga kowaba ubigambiriye ariko abantu benshi bandura batabizi |
Urampemukiye utekereza ko mfite vrusi itera SIDA. Sinzongera gukorana nawe imibonano mpuzabitsina ugitsimbaraye kugakingirizo | Reka tubyihorere kugeza igihe tuzabyumva kimwe |
Mfite ubwoba ko kanyerera kakamperamo | Ntutinye nzikugakoresha neza |
Ntawundi munshuti zanjye zaba izabakobwa cyangwa abahungu wigeze akoresha agakingirizo | Inshuti zanjye ubwo ntizirinda .Gusa abadakoresha agakingirizo baba bafite ibyago byinshi byo kwandura virusi itera SIDA. |