- Ibinini by’imisemburo
Ibinini by’umusemburo umwe
Ibinini ni bumwe mu buryo bwo kuboneza urubyaro bukoreshwa na benshi. Ni uburyo bwo kuboneza urubyaro nabwo bukoresha imisemburo. Ugereranyije n’ubundi buryo bw’imisemburo, ni uburyo busaba umuntu uzirikana cyane kuko uba ugomba gufata ikinini buri munsi kandi ku isaha imwe. Uburyo bwo kuboneza urubyaro hifashishijwe ibinini bya buri munsi burimo amoko abiri; ubukoresha ibinini bifite imisemburo ibiri ndetse n’ibikoresha ibinini bifite umusemburo umwe. Ibinini bifite umusemburo umwe byo bigira umusemburo wa Progestin gusa. Mu cyongereza akenshi babyita Mini Pills. Ibinini byo kuboneza urubyaro bifatwa buri munsi. Akenshi biba bifunze mu gapaki karimo ibinini 28 bikoreshwa ubwo mu byumweru bine. Ibinini bigira umusemburo umwe, uko ari 28 byose biba bisa.
Umusemburo uba muri ibi binini ubuza udusabo tw’intanga kurekura intanga. uyu misemburo kandi ukomeza ururenda rwo mu gitsina cy’umugore bityo intanga ngabo ntizishobore kuzamuka ngo zijye guhura n’intangangore.
Iyo ibinini bifite umusemburo umwe bikoreshejwe neza birinda gusama ku kigereranyo cya 91%
Iyo ushaka gukoresha ibinini nk’uburyo bwo kuboneza urubyaro ugana ivuriro cyangwa ikigo nderabuzima kikwegereye ukahabona uwabihuguriwe akagufasha.
Ibinini by’imisemburo ibiri
Ibinini ni bumwe mu buryo bwo kuboneza urubyaro bukoreshwa na benshi. Ni uburyo bwo kuboneza urubyaro nabwo bukoresha imisemburo. Ugereranyije n’ubundi buryo bw’imisemburo, ni uburyo busaba umuntu uzirikana cyane kuko uba ugomba gufata ikinini buri munsi kandi ku isaha imwe. Ibinini bifite imisemburo ibiri mu cyongereza bimenyerewe nka “Oral Combined Pills” cyangwa se OCPs. Ni ibinini birimo umusemburo wa Oestrogen n’umusemburo wa Progestin. Ibinini bifite imisemburo biba bifite agapaki gafite ibinini birimo ubwoko bubiri akenshi bitandukanyijwe n’amabara. Ibinini 21 bya mbere (ibinini by’ibyumweru 3 bya mbere) nibyo gusa biba birimo imisemburo. Ibindi binini 7 aba ari ibya fer mu gapaki kamwe.
Imisemburo iba muri ibi binini ibuza udusabo tw’intanga kurekura intanga.Iyi misemburo kandi ikomeza ururenda rwo mu gitsina cy’umugore bityo intanga ngabo ntizishobore kuzamuka ngo zijye guhura n’intangangore.
Uko ibinini bikoreshwa
– Fata ikinini kimwe buri munsi ku isaha imwe.
– Niba urangije agapaki k’ibinini, tangira akandi gashya ku munsi ukurikiyeho.
Iyo wibagiwe gufata ikinini cy’imisemburo ibiri:
– Fata ikinini wibagiwe vuba igihe wibutse.
– Ntacyo bitwaye gufata ibinini bibiri mu gihe kimwe.
– Iyo wibagiwe gufata ikinini iminsi irenze 2 yikurikiranya, koresha agakingirizo ariko ukomeze ufate ibinini. Niba wibagiwe gufata ibinini mu cyumweru cya 3, NABWO, simbuka ibinini bya feri maze uhite utangire agapaki gashya.
Iyo ushaka gukoresha ibinini nk’uburyo bwo kuboneza urubyaro ugana ivuriro cyangwa ikigo nderabuzima kikwegereye ukahabona uwabihuguriwe akagufasha.