Agakingirizo k’abagabo

Uburyo bwo kuboneza urubyaro ukoresheje agakingirizo ni bumwe mu buryo bwizewe bw’igihe gito kandi budakoresha umusemburo. Agakingirizo nibwo buryo bwonyine bwo kuboneza urubyaro bunarinda agakoko gatera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Ni uburyo bwo kuboneza urubyaro bwizewe iyo bukoreshejwe neza kandi buboneka ahantu hose. Hariho ariko amoko abiri y’udukingirizo; agakingirizo k’abagabo n’agakingirizo k’abagore. Agakingiro k’abagabo ni agafuka gakoze mu gahu korohereye cyane gatwikira igitsina cyafashe umurego.

Agakingirizo k’abagabo gakumira intangangabo kugera mu gitsina cy’umugore.

Uko agakingirizo gakoreshwa

Reba niba agakingirizo katarengeje igihe:ntugakoreshe niba itariki yako yararenze

2.reba ko agafuniko kako katacitse

3.reba amavuta aba mugakingirizo  unyerezaho intoki zawe  ariko  ariko kagifunitse

4.fungura agakingirizo ukoresheje intoki  ,ntiwibagirwe  kwigiza hirya  agakingirizo hafi yahoo  ugiye gucira kugirango utakangiriza ,irinde gukoresha inzara cyangwa amenyo igihe ufungura

5.fata umutwe  w’agakingirizo  use nugakanda

6.Ugifashe kumutwe zingurira agakingirizo  kugitsina cyafashe umurego  kugera aho gitereye .hahandi kumutwe ufashe niho hajya amasohoro.

7.iyo urangije kuzingurira  agakingirizo  kugitsina  kugera aho gitereye  ubwoushobora  gutangira gukora imibonano mpuzabitsina .

8.nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina umugabo yiyaka umugore  igitsina cye kitarata umurego,afatiye agakingirizo aho igitsina gitereye .ibyo bituma  kudasigara mu gitsina cy’umugore cyangwa ngo amasohoro abe yameneka.

9.iyo urangije ujugunya agakngirizo mumusarani wumwobo cyangwa ahabugenewe.

Icyitonderwa: Gashobora gukoreshwa hamwe n’ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro kugirango kakurinde kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo na virusi itera SIDA.

– Ni ngombwa kugakoresha neza igihe cyose ukoze imibonano mpuzabitsina.

– Itondere kutagaca iyo ugafungura n’iyo ukambara.

– Abagiye gukora imibonano mpuzabitsina bagomba kukumvikanaho bombi.

– Ibinini birinda gusama by’ubutabazi bigomba gukoreshwa iyo agakingirizo gacitse cyangwa se katanakoreshejwe.

Agakingirizo k’abagabo iyo gakoreshejwe neza karinda gusama ku kigero cya 82%

Ibyiza by’agakingirizo k’abagabo

●    Umuntu agakoresha uko abishatse

●    Umuntu ashobora kukitwaza

●    Kakoreshwa umubyeyi anonsa

●    Nta misemburo ibamo

●    Biroroshye kugakoresha

●    Karinda sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Ibibi by’agakingirizo k’abagabo

●    Gahagarika imibonano

●    Gashobora gucika gakoreshejwe nabi

●    Hari abantu bagira allergy ku dukingirizo

Agakingirizo ni uburyo bwo kuboneza urubyaro buboneka cyane. Igihe uhisemo gukoresha agakingirizo nk’uburyo bwo kuboneza urubyaro wagana ikigo nderabuzima cyangwa ahandi batanga serivisi zo kuboneza urubyaro hakwegereye. Ibi ni ukugirango wigishwe uko gakoreshwa kandi unagababwe. Bitihise agakingirizo karaboneka mu maduka na farumasi nyinshi mu Rwanda.

Uko wasubiza impamvu nurwitwazo rwo kudakoresha agakingirizo

Mugenzi wawe avuze  atiUshobora gusubiza uti
“Ntabwo ndyohera nagakingirizo”Ntabwo uragakoresha? Ntabwo kabishya imibonano mpuzbitsina .njye ntekereza ko byaba  byiza kurushaho kuko katwongerera  amahirwe  yo kutandura virusi itera SIDA cyangwa gutwita utabiteguye
Ndagukunda sinshobora kukwanduza virsi itera SIDASimvuga kowaba ubigambiriye ariko abantu benshi bandura batabizi
Urampemukiye utekereza  ko mfite vrusi itera SIDA. Sinzongera gukorana nawe imibonano mpuzabitsina ugitsimbaraye kugakingirizoReka tubyihorere kugeza igihe  tuzabyumva kimwe
Mfite ubwoba  ko kanyerera kakamperamoNtutinye nzikugakoresha neza
Ntawundi munshuti zanjye zaba izabakobwa cyangwa abahungu wigeze akoresha agakingirizoInshuti zanjye ubwo ntizirinda .Gusa abadakoresha agakingirizo baba bafite ibyago byinshi byo kwandura virusi itera SIDA.
Share your love

Leave a Reply