Agakingirizo k’abagore
Uburyo bwo kuboneza urubyaro ukoresheje agakingirizo ni bumwe mu buryo bwizewe bw’igihe gito kandi budakoresha umusemburo. Agakingirizo nibwo buryo bwonyine bwo kuboneza urubyaro bunarinda agakoko gatera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Ni uburyo bwo kuboneza urubyaro bwizewe iyo bukoreshejwe neza kandi buboneka ahantu hose. Hariho ariko amoko abiri y’udukingirizo; agakingirizo k’abagabo n’agakingirizo k’abagore. Agakingirizo k’abagore ni nk’agafuka k’agahu kanoze kinjizwa mu gitsina cy’umugore kakagitwikira mbere yo gutangira gukora imibonano mpuzabitsina.
Agakingirizo k’abagore gakumira intangangabo kugera mu gitsina cy’umugore.
Uko agakingirizo gakoreshwa
– Gaseseke mu gitsina mbere yo gutangira gukora imibonano mpuzabitsina.
– Nyuma ugakuremo neza, ugapfundike, ukajugunye ahashyirwa imyanda cyangwa mu musarane.
– Gashobora gukoreshwa hamwe n’ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro kugirango kakurinde kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo na virusi itera SIDA.Ni ngombwa kugakoresha neza igihe cyose ugize imibonano mpuzabitsina.
– Abagiye gukora imibonano mpuzabitsina bagomba kukumvikanaho bombi.
– Ibinini birinda gusama by’ubutabazi bigomba gukoreshwa iyo agakingirizo kanyereye kakavamo cyangwa se katanakoreshejwe neza.
Agakingirizo k’abagore iyo gakoreshejwe neza karinda gusama ku kigero cya 79%.
Ibyiza by’agakingirizo
● Umuntu agakoresha uko abishatse
● Umuntu ashobora kukitwaza
● Kakoreshwa umubyeyi anonsa
● Nta misemburo ibamo
● Karinda sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina
Ibibi by’agakingirizo
● Gahagarika imibonano
● Gashobora gucika gakoreshejwe nabi
● Hari abantu bagira allergy ku dukingirizo
Agakingirizo ni uburyo bwo kuboneza urubyaro buboneka cyane. Igihe uhisemo gukoresha agakingirizo nk’uburyo bwo kuboneza urubyaro wagana ikigo nderabuzima cyangwa ahandi batanga serivisi zo kuboneza urubyaro hakwegereye. Ibi ni ukugirango wigishwe uko gakoreshwa kandi unagababwe. Bitihise agakingirizo karaboneka mu maduka na farumasi nyinshi mu Rwanda.