Uburyo bwo kuboneza urubyaro ukoresheje agapirako mu kuboko ni bumwe mu buryo bw’ igihe kirekire, ni uburyo umukobwa/umugore akoresha bukamara igihe kirekire ariko bushobora guhagarikwa igihe ashaka kwibaruka. Abenshi babwita “Shyiramo witurize” kuko iyo ubukoresheje nta zindi mpungenge wongera kugira. Ubu buryo kandi bukoresha umusemburo. Hariho amoko menshi y’udupira dushyirwa mu kaboko. Hari igihe ushyirwamo kamwe cyangwa se tubiri bitewe n’ubwoko buhari. Agapirako mu kaboko kamenyerewe cyane mu Rwanda ni akitwa “Jadelle” two aba ari tubiri tukamara igihe cy imyaka itanu. Akandi ni akitwa “implanon” kaba ari kamwe kakamara igihe cy’imyaka itatu. Utu dupira two mu kaboko, ni utuntu tumeze nk’uduhombo duto baseseka munsi y’uruhu mw’imbere, ku kuboko. Ubunin ibwatwo twabugerereranya nk’imyambi y’ikibiriti.
Aka gapira gashyirwa munsi y’uruhu ku gice cy’imbere ku kaboko, ubundi kakazajya karekura gahoro gahoro imisemburo ariko igihekirekire. Iyi misemburo ibuza imirerantanga (udusabo tw’intanga) kurekura intangangore. Iyi misemburo kandi ibuza intangangabo guhura n’intangangore bityo gusama ntibibeho.
Ubusanzwe, muganga akoresheje ibikoresho byabugenewe agusukura ku kaboko aho ako gapira kajya maze akabanza akagutera ikinya aho arakinjiriza kugirango utaza kugira ububabare. Ikinya giterwa ni icyizwi nka “Locale”, bivuze ko kitagusinziriza. Iyo ibi birangiye, akoresheje urushinge rwabugenewe, muganga yinjiza ako gapira munsi y’uruhu, kuruhande rwegereye umubiri rw’akaboko.
Iyo aka gapira kamaze kukugeramo, kagenda karekura imisemburo gahoro gahoro ituma umuntu ugafite adasama mu gihe runaka bitewe n’ako wahisemo. Igihe cyose ariko iyo ubishatse aka gapira ugakurishamo ku muganga wabihuguriwe, maze ukongera ukaba watwita mu gihe gito cyane.
Iyo agapira gakoreshejwe neza karinda gusama ku kigereranyo cya 99.95%.
Ingaruka mbi zo gukoresha agapira
● Gashobora gutuma ukwezi k’umugore guhindagurika uko bitari bisanzwe (kuvirirana ku buryo budasanzwe mu mezi make ya mbere hanyuma bigahagarara cyangwa imihango igahagarara).
● Umugore ashobora kugira iseseme, ashobora kwiyongera ibiro cyangwa akabitakaza, kugira umushiha, gufuruta, kurwara umutwe cyangwa kubabara mu mabere
● Akenshi izi ngaruka zose zishira nyuma y’amezi make
● Abagore barengeje imyaka 35, abanywa itabi cyangwa abagore bafite ibindi bibazo by’ubuzima, bagomba kubanza kubiganiriza umuganga ku kigo nderabuzima mbere yuko batangira gukoresha ubu buryo kuko bushobora kubabera bubi.
● Abagore bagomba kubanza kumenyako badatwite mbere yo gukoresha agapirako mu kaboko. Ububuryo bushobora kwangiza umwana uri mu nda iyo umugore abukoresheje kandi yaramaze gusama.
● Agapira ntikarinda agakoko gatera sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Uko natangira kubukoresha
Iyo umaze guhitamo agapira ko mu kaboko ko ari bwo buryo bwo kuboneza urubyaro ushaka, ugana ku ivuriro ahari umuganga wabihuguriwe akakagushyiriramo.