Uburyo bwo kuboneza urubyaro ukoresheje agapirako mu mura ni bumwe mu buryo bwo kuboneza urubyaro bwizewe kandi bumara igihe kirekire. ubu ni uburyo umukobwa/umugore akoresha bukamara igihe kirekire ariko bushobora guhagarikwa igihe ashaka kwibaruka. Ubusanzwe, habaho amoko menshi y’udupira two mu mura ariko turaganira kugapira ko mu mura gafite umusemburo. Agapirako mu mura gafite umusemburo ubundi kazwi mu cyongereza nka intrauterine system uretse ko hari n’abakita IUD. Nubwo nako gashyirwa mu mura, imikorere yako itandukanye n’iy’agapirako mu muragafite umuringa. Agapira ko mu mura gafite umusemburo ni agakoresho gato cyane, korohereye, gakozwe mu ishusho ry’inyuguti ya T. Aka gapiraga shyirwa mu mura w’umugore bikozwe n’umuganga wabyigiye kandi ubisobanukiwe neza.
Aka gakoresho gakozwe mu nyugitiya T, gafite ububiko bw’umusemburo witwa progestin kagenda karekura gahorog ahoro ariko mu gihe kirekire runaka. Uyu musemburo karekura wa progestin ukomeza ururenda rwo ku nkondo y’umura maze bigatuma intangangabo zitabasha kuhanyurango zijye guhura n’intangangore. Ikindi kandi uyu musemburo utuma umura woroha cyane ku buryo urusoro rutabasha kuwarika ho.
Nyuma yo kuganira byimbitse n’umuganga ugasanga ukemerewe, aka gapira gashyirwa mu mura kanyujijwe hasi mu gitsina cy’umugore maze kakarenga inkondo y’umura mbere yuko kagera mu mura nyirizina.
Iyo kari mu mura gashobora kumara mo imyaka itatu cyangwa itanu bitewe n’ubwoko wakoresheje. Ariko ugafite ashobora kugakuzamo igihe ashakiye.
Agapira ko mura gafite umuringa iyo gakoreshejwe neza karinda gusama kukigereranyo cya 99.8%
Igihe ushaka gukoresha uburyo bw’agapira ko mu mura gafite umusemburo ugana ivuriro rikwegereye ahari umuganga wabihuguriwe akakagushyiriramo nyuma yo kugukorera ikizamini cyemeza ko udatwite.