Ese indwara ya Hepatite B iravurwa igakira

Hepatis B ni indwara mbi cyane ifata umwijima iterwa na virus ya hepatiteB(HBV), ni indwara ibangamira imikorere y’umwijima, ikagenda yangiza uturemangingo tugize ibice by’umwijima .

Nyuma yo kubona ko abantu benshi bayifiteho ubumenyi buke busa n’ubwa ntabwo, gukunda.com yegereye Uwizeye Dieudonne ukuriye ivuriro horaho life agira byinshi ayitubwiraho. Indwara y’umwijima ku bantu bamwe ishobora kuva ku rugero rworoheje ikaba ikigugu(chronic) igihe irengeje amezi atandatu uyanduye.

Gutinda kwivuza hepatite B no kutayivuza neza byongera ibyago byo kuba habaho kanseri y’umwijima n’urushwima bityo ikaba yavutsa ubuzima uyirwaye.

Ku isi yose abasaga Miliyoni 500 barwaye Hepatitis B, naho abagera kuri Miliyoni 1,5 bapfa buri mwaka kubera indwara z’umwijima. Mu Rwanda naho iyi ndwara iri kugenda ifata indi ntera ari nako ikomeje guhitana benshi. Mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima(RBC), bwagaragaje ko indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa Hepatite B na C zi mu ndwara z’ibyorezo zihangayikishije nyuma ya Sida.

IBIMENYETSO BYAYO

Nkuko Uwizeye yabidutangarije , ibimenyetso bya hepatite B bigenda byiyongera ikurikije uko hepatite  B igenda ikura ari nako yangiza uturemangingo tugize ibice by’umwijima, akenshi bikunze kugaragara hagati y’ukwezi kumwe n’amezi ane umuntu ayanduye. Ibimenyetso bikunze kuyiranga ni : kuribwa mu nda, inkari zishaka kuba umuhondo, umuriro, kubabara mu ngingo, kubura ubushake bwo kurya( appetit), isesemi no kuruka, gucika intege no kunanirwa cyane, uruhu ruba rujya kuba umuhondo kimwe n’amaso.

Ese indwara ya Hepatite B iravurwa igakira ?

Mugihe umuntu akeka ko  yaba  yanduye hepatite  B,  agomba kwihutira kujya kwa muganga agasuzumwa yasanga  yarayanduye  agahabwa  imiti.  Indwara  ya  Hepatite  B  iravurwa  igakira  iyo  ivuwe  neza  ku  gihe, byongeye  kandi  niko  iyi  ndwara  irakingirwa,  ariko  ku  wamaze kuyandura ntacyo  urukingo  rwamumarira icyenera gukoresha imiti.

Mu kuvura indwara z’umwijima ni ngombwa no kwitwararika, umurwayi agomba kwirinda ibintu byose binaniza umwijima aha twavuga nk’inzoga,  itabi, amavuta menshi,  imiti  inaniza umwijima. Ni  ngombwa kwivuza neza no gukurikiza amabwiriza ya muganga, uyirwaye asabwa kurya indyo iboneye , Hari n’inyunganiramirire zifasha mu kuvura no gutuma abafite ubu burwayi babaho neza nka : Livergen capsule, cordyceps plus capsule, aloe vera plus capsules chitosan plus capsules, lipid care tea, kuding tea, vit c n’izindi ushobora gusanga muri Horaho Life

Livergen capsule na cordyceps plus capsule imwe mu miti ifasha mu kuvura no guha ingufu umwijima ikomoka ku buvuzi bw’abashinwa ikorwa na sosiyeti y’Abanyamerila, Green World International.

UKO WAYIRINDA

  • kwirinda  imibonano  mpuzabitsina  idakingiye  kuko  hepatite  B  Yandurira  mu  maraso,  ikaba  nayo ishobora guhererekanywa mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.
  • Kugira isuku
  • Ni ngombwa kwikingiza indwara ya Hepatite B mu gihe utarayirwara
  • Kwirinda gutiza inshinge n’ibindi byose bishobora gukomeretsa byakoreshejwe
  • Kwirinda gutanga amaraso mu gihe wanduye
  • Kwirinda ikintu cyose cyatuma amaraso n’amatembabuzi yawe ahura n’ayundi muntu
  • Kubyarira kwa muganga kugira ngo umubyeyi atayaduza umwana we.
  • Gukoresha uturinda ntoki mugihe ukora ku rwaye Hepatite B

Itandukaniro riri hagatI Hepatite B na hepatitis C 

Hepatite C na B biratandukanye n’ubwo zose zifite byinshi zihuriyeho ku buryo bwo kwandura n’ibimenyetso biziranga mu gihe zimaze kuba ibigugu, izi indwara zose zifata umwijima, kandi zikaba zitera n’ama virus.

Hepatite B ifitiwe urukingo ariko hepatitie C ntarukingo igira Hepatite C ni mbi cyane, akenshi ibimenyetso byayo bitinda kugaragara mu guhe itaraba ikigugu(chronic),

Ibimenyetso byayo igihe yakuze yangiza umwijima cyane, aho umuntu arwara urushwima bikunze kugaragara nyuma  y’imyaka  myinshi,  umwijima  unanirwa  gukora,  ukarwara  Kanceri  kandi  itera  ibibazo  by’igogora nk’igifu no mu mihogo bityo uyirwaye akaba yabura ubuzima ananirwa no kurya,abyimbye inda. Hepatite C iravurwa hifashishijwe imiti cyangwa bakaba baha umuntu undi mwijima(liver transplant). Bikaba bigoye cyane. Nta rukingo rwa Hepatite c ruraboneka.

Share your love

Leave a Reply