Gusiramura ni ugukuraho agahu gatwikiriye umutwe w’igitsina cy,umugabo bikozwe mu buryo wbizewe
nabaganga babihugukiwe kandi bigakorerwa ahantu hafite isuku.
AKAMARO KO GUSIRAMURWA
❖ Gusiramurwa cyangwa gukebwa bigabanya ibyago byo kwandura virusi itera SIDA kubagabo iyo bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye ariko ntibivuze ko bibarinda ijana ku ijana
❖ Bigabanya kwandura indwara zifata imiyoboro y’inkari
❖ Bigabanya indwara zifata umutwe w;igitsina n’agaju gatwikira igitsina cy’umugabo
❖ Bigabanya kuba ako gahu kabyimba cyane cyangwa kagafunga umutwe w’igitsina cy’umugabo
❖ Bigabanya kwandura indwara zandurira mumibonano mpuza bitsina
❖ Bigabanya kwandaru kanseri y’igitsina cy’umugabo na kanseriy’umura w’’umugore
❖ Bitumakugira isuku y’igitsina cy’umugabo byoroha
UTUBAZO DUSHOBORA GUTERWA NO GUSIRAMURA
❖ Ububabare
❖ Kuva amaraso
❖ Kwipfundika kw’amaraso munsi y’uruhu
❖ Kuba haza amashyira kugisebe
❖ Gutonekara k’umutwe w’igitsina muminsi yambereikurikira ikatwa
❖ Kubabara mumuyoboro w’inkari
❖ Gukomeretsa umutwe w’igitsina cy’umugabo
❖ Ingaruka z’ikinya gikoreshwa mugukatwa