Imitezi ni indwara yandura cyane ikaba akenshi yandurira mu mibonano mpuzabitsina. Icyakora no kuba wagira aho uhurira n’ibyavuye ku wuyirwaye bishobora kuyanduza aho dusanga ko umugore ubyara ayanduza umwana ari kuvuka. Iyi ndwara ikwira vuba kandi ikunda kwibasira abagirana imibonano mpuzabitsina idakingiye n’abantu benshi. Iyi ndwara kandi ku bagabo badakebye (badasiramuye) bashobora kuyandura batanakoze
imibonano, kubera kudasukura bihagije igitsina cyabo noneho mikorobi iyitera yahagera ikororoka.
Neisseria gonorrheae, itera imitezi
Imitezi iterwa n’iki?
Imitezi iterwa na mikorobe yo mu bwoko bwa bagiteri yitwa Neisseria gonorrheae, ikaba ikura ku buryo bworoshye iyo igeze ahari ururenda mu mubiri. Bivuze ko iyi mikorobi ikura cyane iyo igeze mu myanya ndangagitsina y’umugore, mu nkondo y’umura, mu mura, no mu miyoborantanga, ku bagore. Ku bagabo yororokera cyane mu muyoboro w’inkari, ari naho hanyura amasohoro. Iyi bagiteri kandi ishobora no gukurira mu kanwa ku bakora imibonano mu kanwa, mu kibuno ku batinganyi, no mu muhogo.
Iyi ndwara irangwa n’iki?
Ntabwo abantu bose banduye iyi ndwara bagaragaza ibimenyetso, niyo mpamvu ushobora kwandura utabizi. Iyo ibimenyetso bije, biza hagati y’iminsi 2 n’iminsi 10 nyuma yo gukora imibonano idakingiye, gusa bishobora no kuza nyuma y’iminsi 30.
Iyo bije ku bagore no ku bagabo si bimwe.
Ku mwana uyivukanye
Umwana wavukanye imitezi aninda amshyira mumaso mukwezi kwambere umwana avutse.
Umwana wavukanye imitezi
Ku bagore
Mu gitsina hasohokamo ibisa n’umweru cyangwa umuhondo umeze nk’uvanzemo icyatsi
Kubabara mu kiziba cy’inda
Kokerwa cyane iyo uri kunyara
Gutukura amaso akazamo n’imirishyi
Kuva nk’uri mu mihango, kandi atari igihe cyayo
Kubyimba ibice by’inyuma by’igitsina
Kuribwa uri gukora imibonano
Kokerwa mu muhogo, iyo ukora imibonano mu kanwa
Kubyimba mu muhogo
Ku bagore benshi ibimenyetso biza bidakanganye ku buryo byijyana utanabimenye ko byari ibimenyetso by’indwara.
Ku bagabo
Mu gitsina hasohokamo ibimeze nk’amashyira bishobora kuba nk’umweru cyangwa umuhondo uvanze n’icyatsi
Kokerwa uri kunyara
Kubabara no kubyimba amabya
Kokerwa mu muhogo iyo ukoresha ururimi mu gitsina cy’umugore
Kubyimba mu muhogo.
Ku bagabo akenshi ibimenyetso biza hagati y’iminsi 2 n’iminsi 14 nyuma yo kwandura.
Kuzana amashyira mu gitsina, byerekana ko wanduye
BIRAGATSINDWA