Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ntabwo riba rirebana gusa n‟ihohoterwa rikorerwa ku gitsina nyirizina; hari ubwoko bwinshi bw‟ihohoterwa: ku mubiri, ku marangamutima cyangwa imbamutima, umutungo, hamwe n‟irishingiye ku gitsina, biriya byose bikaba byaba bikorerwa ku mugore cyangwa ku mugabo mu muryango byose bikaza bibangamira ubwisanzure bw‟umugabo cyangwa bw‟umugore.
Hari bimwe mu bikorwa bibabaje bishingiye kuri gakondo bifatwa Ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibyo harimo:
- Gukata imyanya myibarukiro y’umugore: Gukata imyanya myibarukiroy‟umugore bitanajyanye n‟impamvu zo ku miti yatanzwe na mugangabyakorerwaga abana bakiri bato, bigatangira bakata ibice bito bito bakageraaho bayikata yose, hakaba ubwo bikorwa kubera impamvu zigendeye ku mucocyangwa izindi mpamvu, rimwe na rimwe bakabigenderaho igihe kininicy‟ubuzima bwabo.
Ibi bikorwa n‟ababa bashaka gutsimbarara ku muco, bakabifashwamon‟imiryango, amadini, cyangwa umuryango mugari wose, rimwe na rimweugasanga na Leta ibigiramo uruhare.
- Ugushinga urugo hakiri kare: gushinga urugo kandi umuntu atarageza kumyaka y‟ubukure nkuko bisabwa n‟amategeko (imibonano mpuzabitsina ibayemuri kiriya gihe igaragaza ugufata ku ngufu, nkuko abakobwa iyo urebye bababadafite uburenganzira bwo kwifatira icyemezo ku bijyanye na gushinga ingo. Ibi bikorwa n‟ababyeyi, abandi bantu mu muryango.
- Gushinga urugo ku ngufu: Guhatirwa gushyingirwa cyangwa gushinga urugo,rimwe na rimwe inkwano igatangwa ku muryango, iyo yanzwe akenshi biteraingaruka nyinshi kandi mbi. Ibi bikorwa n‟ababyeyi, cyangwa abagize umuryango.