Gukoresha urunigi

  1. GUKORESHA URUNIGI

Urunigi ni uburyo bwo kuboneza urubyaro bushingiye ku kubara ukwezi k’umugore maze hakamenyekana iminsi y’uburumbuke aho umugore/umukobwa udashaka gusama yifata cyangwa se agakoresha agakingirizo.

Kugirango ukoreshe urunigi ugomba kuba wujuje ibi bikurikira:

  • Kuba ukwezi kwawe kugira iminsi iri hagati ya 26 na 32
  • Kuba wemeranywa n’umugabo wawe gukoresha ubu buryo kuko uruhare rwa buri wese rurakenewe kugira ngo bukoreshwe neza
  • Kuba mushobora kwifata cyangwa mugakoresha agakingirizo mu gihe cy’uburumbuke.

Hari kandi abatemerewe gukoresha ubu buryo kuko ukwezi kwabo k’umugore kuba guhindagurika bityo ibyago byo gusama bikaba byiyongera iyo bakoresheje uburyo bw’urunigi. Abo ni abagore bamaze igihe gito babyaye, abadamu bonsa, abakobwa bagitangira kujya mu mihango ndetse n’abadamu begereje igihe cyo gucura.

Uko ubu buryo bukora

Uburyo bw’urunigi bugendera ku bushakashatsi bwagaragaje ko ku bagore/kobwa bafite ukwezi kw’iminsi iri hagati ya 26 na 32,iminsi yabo y’uburumbuke ihera k’umunsi wa 8 ikageza kuwa 19. Iyindi minsi y’ukwezi kwabo nta kibazo cyo kuba bayisamiramo kiba gihari. Abakoresheje urunigi basabwa kwifata cyangwa se bagakoresha agakingirizo muri iyo minsi y’uburumbuke mu gihe baba batifuza gusama.

Urunigi Rugizwe n’amasaro 32 y’amabara atandukanye. Ruriho kandi impeta yimurwa buri munsi. Isaro ritukura risobanura umunsi wa mbere w’imihango bivuga ko impeta ishyirwa kuri iryo saro ku munsi imihango itangiriyeho. Hanyuma impeta ikajya yimurirwa ku isaro rikurikiyeho buri munsi mu cyerekezo kigaragazwa n’akamenyetso kari ku runigi. Amasaro y’umweru ni 12 agaragaza ya minsi y’uburumbuke twavuze haruguru ihera ku munsi wa 8 ikageza ku munsi wa 19.

Iyo minsi rero ni yo yo kwifata cyangwa gukoresha agakingirizo mu gihe gusama bitifuzwa. iminsi  y’ikijuju igaragaza iminsi isigaye yose aho nta kibazo cyo gusama kiba gihari. Abakoresha ubu buryo bagomba kwibukiranya kwimura impeta buri gitondo kandi bikaba byiza urunigi rubitswe hafi y’uburiri mu rwego rwo kwirinda kurwibagirwa. Mu gihe ukoresheje urunigi impeta ikagera ku isaro ritukura utarabona imihango bivuga ko ukwezi kwawe kurengeje iminsi 32, bivuze ko ugomba gukoresha ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro nk’uko twabivuze haruguru. kimwe n’iyo ubonye imihango utaragera ku munsi wa 26.

Uko urunigi rukoreshwa

–         Shyira impeta kw’isaro RITUKURA iyo imihango itangiye. Umunsi ukurikiyeho imura impeta kw’isaro rikurikiyeho.

–         Buri munsi imurira impeta kw’isaro rikurikiyeho. Yimure n’iminsi wabonye amaraso.

–         Koresha agakingirizo cyangwa wifate igihe impeta igeze kw’isaro RYERA kugirango wirinde gusama.

–         Amasaro y’IKIJUJU yerekana iminsi udashobora gusama.

–         Iyo imihango yongeye kugaruka, shyira impeta kw’isaro ritukura utangire bundi bushya.

–         Iteka ugenzure ko imihango yawe iza hagati y’isaro ry’ikijuju cyijimye n’isaro rya nyuma ry’ikijuju. Niba ubonye imihango impeta itari aho, koresha ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro

Share your love

Leave a Reply