Ese umuntu ari mu mihango yatwita?
- Yego rwose birashoboka. Aramutse agira igihe cy’uburumbuke gihera nko ku munsi wa 4, kandi imihango akayimaramo wenda iminsi 6, urumva ko umunsi wa 4 wagera akiri mu mihango. Aho rero yasama aramutse akoze imibonano mpuzabitsina idakingiye kandi akaba adakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro. Kandi twabonye ko intanga ngore ishobora kumara iminsi 2 ikiri nzima
Ese kujya mu mihango kabiri mu kwezi si ikibazo?
Oya rwose si ikibazo. Ukwezi k’umugore gutandukanye cyane na kwa kundi ko kuri kalendari. Gusa twifashisha uko kuri kalendari kugirango tubare uk’umugore.
Rero dufashe urugero rw’umugore ugira ukwezi kw’iminsi 26, najya mu mihango ku itariki 2 z’ukwa 8, azongera ayijyemo kuri 28 z’ukwa 8 nanone!!!!
Bizaba ikibazo ayigiyemo hatarashira byibuza iminsi 21 uhereye ku munsi yagiriye mu mihango iheruka. Aho nibwo harebwa indi mpamvu yabiteye.
Kutayijyamo nabwo udatwite birashoboka bitewe ahanini n’uburwayi butuma imisemburo imwe n’imwe idakorwa, guhindura uko wari ubayeho, imirire se n’ibindi.Ishobora no kuza itunguranye bitewe n’ubwoba budasanzwe, uburwayi, ibyishimo birenze, stress, n’ibindi.