
Kwipimisha virusi itera SIDA kubushake nukujya kukigo gitanga inama kikanapima VIH Ntagahato ugatanga amaraso kugira ngo barebe ko nta virusi itera sida waba waranduye.cyemezo gifatwa numuntu kugiti cye kugira ngo amenye uko ahagaze bikaba bikorerwa ahntu hazwi kandi habifitiye uburengenzira gusa,bikaba bikorwa umuntu amaze kugirwa inama n’inzobere zibuhugukiwemo,hanyuma umuntu agafatwa amaraso ,ayo maraso agapimwa virusi itera SIDA ,igisubizo kigatangwa mwibanga .nyuma yigisubizo hatangwa ubujyanama bitewe nuko uwapimwe ahagaze. Gusa hari nuburyo bwo kwipima kugiti cyawe ukoresheje agakoresho gashyirwa mukanwa.
Iyo bagupimye cyangwa wipimye bagasanga ari negatifu bivuze ko ufite amahirwe menshi yo kuba nta virusi itera SIDA UFITE.
Muri make bisobanura ko mumaraso yawe bapimye basanze ntabimenyesto bigaragaza ko wanduye virusi itera SIDA birimo.ibi ariko ntibivuga ko utaba waranduye virusi itera SIDA kuko ahenshi murwanda uburyo bikoreshwa mugupima butareba virusi iteraSIDA ubwayo ahubwo bubona ibimenyetso by’uko virusi yageze mumubiri kandi ibi bigaragara hashize igihe kigera kumezi atatu.niyo mpamvu niyo waba waripimishije ugasnga utaranduye bagusaba ko wakongera ukagaruka nyuma y’amezi atatu kugira ngo umenye neza ko utanduye koko.
AHO WASANGA IZI SERIVISE
❖ Mubigo nderabuzima byose byo mu Rwanda (zitangwa kubuntu)
❖ Mumavuriro yigenga yemewe mu Rwanda
❖ Ibigo by’urubyiruko
❖ Ibigo by’igisha ubuzima bw’imyororokere byinshi bipima na virusi itera SIDA
❖ Amapharmacy amwe namwe acuruza udukoresho two kwipima virusi itera SIDA
IBYIZA BYO KWIPIMISHA VIRUSI ITERA SIDA
❖ Bigufasha gufata ingamba ukurikije igisubizo wahawe
❖ Bigufasha kumenya uburyo bwo kwirinda buboneye kwifata cyangwaa gukoresha agakingirizo
kugirango wirinde urinde n’abandi
❖ Iyo usanze waranduye bagufasha kubana beza na virusi itera SIDA
❖ Iyo usanze waranduye bituma utangira gufata imiti hakiri kare bityo bikakurinda indwara z’ibyuririzi
ndetse ugakomeza kubaho igihe kirekire utarwaragurika
❖ Bagufasha kumenya mugenzi wawe (umugore umugabo,umusore umukobwa)kowanduye bityo mugafata ibyemezo byo kubaho cyangwa kumurinda
❖ Bituma abashakanye barushaho gukomera kungamba yo kwirinda kwandura
❖ Bikomeza ubwizerane mubashakanye
❖ Birinda abantu kwanduza abana bazavuka
IMPAMVU BAMWE BATINYA KWIPIMISHA
❖ Kugira ubwoba ko yazahabwa akato
❖ Kugira ubwoba ko agiye gupfa
❖ Kugira ubwoba ko umuryango ushobora kumutererana
❖ Umuntu ashobora guhungabana ariko iyo akoomeje kubona abamwitaho bakamugira inama umuntu agenda akira