
Bijya bibaho ko umugore ashobora gukuramo inda igihe cyo kubyara kitageze bitewe n’impamvu zitandukanye ari nazo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru. Ubusanzwe inda ishobora kuvamo biturutse ku bushake {urugero:Abakobwa cyangwa abagore batwaye inda batabishaka nyuma bakazikuramo bakoresheje imiti}. Gukuramo inda bidaturutse k’ubushake bw’umuntu {Kugira accident, uburwayi,..}.
Muri rusange rero turabagezaho impamvu zitandukanye zishobora gutuma inda yikuramo;
- Imyaka: Gukuramo inda bishobora guterwa n’ikigero umubyeyi agezemo cyane cyane nko ku mubyeyi utwita ari mu myaka 35 kuzamura aba afite ibyago byo gukuramo inda cyane kurenza umubyeyi uri hagati y’imyaka 20 na 29
- Ubumuga umwana afite: Inda kandi ishobora kuvamo,igihe umwana aba afite ubumuga akiri mu iremwa (anomalies chromosomiques de l’embryon).
- Imiterere y’umura: Iki kibazo kandi gishobora guterwa n’ubumuga bw’umura w’umubyeyi (malformations uterines) cyangwa bigaterwa n’imisemburo y’umubyeyi idakora neza
- Impanuka: Kuvamo kw’inda kandi bishobora guterwa n’impanuka cyangwa ihungabana ku mubyeyi maze bikagera no ku mwana atwite.
- Ibiyobyabwenge: Kunywa ibiyobyabwenge cyane ku mugore utwite ndetse n’indwara z’akarande ku mubyeyi,nabyo bigira uruhare mu kuvanamo inda
- Uburwayi: Uburwayi nabwo bushobora gutuma umugore akuramo inda , urugero: Malariya,
Ibimenyetso byerekana ko umugore agiye gukuramo inda:
1. Kuva amaraso menshi mu gitsina
2. Ububabare bukabije kandi butavaho mu nda.
3. Gukuramo inda kandi bishobora kwizana nta n’ikimenyetso na kimwe wumvise