Sobanukirwa imyanya myibarukiro y’umugore.
Imyanya myibarukiro y’umugore nayo igizwe n’igice kigaragara inyuma ndetse n’igice kitagaragara inyuma. Imyanya myibarukiro y’umugore igaragara inyuma (igituba) igizwe n’ibice bikurikira:
- Umwenge w’inkari
- Rugongo
- Imiyoborantanga: Ni uduheha cyangwa udutembotubiri, dushamikiye ku mura, kamwe iburyo akandiibumoso. Iyo intangangore imaze kurekurwan’agasabo, igana mu muyoborantanga, ari naho habera isama (uguhura kw’intangangore
n’intangangabo). - Umura cyangwa nyababyeyi: Ni umwanya imiyoborantanga ishamikiyeho, nyuma y’isama nihoumwana akurira.
- Inkondo y’umura (inkondo ya nyababyeyi): Niumuryango cyangwa irembo rya nyababyeyi riyihuzan’inda ibyara. Inkondo y’umura ifite udusoko twinshituvubura ururenda, urwo rurenda rurushaho kubarwinshi mu gihe cy’uburumbuke bw’umugore. Bityobigatuma mu gihe cy’imibonano mpuzabitsinaintangangabo zizamuka muri nyababyeyi zigana mumiyoborantanga mu buryo bworoshye.
- Inda ibyara: Niho imibonano mpuzabitsina ibera.Ninaho amaraso y’imihango y’umugore anyuraasohoka; akaba ari naho umwana anyura avuka.