Imyororokere n’iki?

  1. Ubuzima bw’imyororokere ni iki?

Ubuzima bw’imyororokere ni imiterere, imikurire, imikorere, imihindagurikire y’umubiri, n’uburyo izo mpinduka zigaragara mu myifatire  nimikorere yumuntu. Iyo mihindagurikire harimo igaragara ku mubiri n’itagaragara.

Ibyiciro by’ingenziby’imikurire ni ibibikurikira:

  • Icyiciro cya mbere (imyaka 0-3): Kuva umwana
    akivuka kugeza atangizwa ishuri ry’incuke;
  • Icyiciro cya kabiri (imyaka 4-6): Umwana
    utangizwa ishuri ry’incuke kugeza ku mwana
    utangira amashuri abanza;
  • Icyiciro cya gatatu (imyaka 7-9): Umwana
    wiga amashuri abanza, uciye akenge; 
  • Icyiciro cya kane (imyaka 10-14): Icyiciro
    kibanza cy’ubwangavu cyangwa ubugimbi;
  • Icyiciro cya gatanu (imyaka 15-19): Icyiciro cya
    kabiri cy’ubwangavu cyangwa ubugimbi;
  • Icyiciro cya gatandatu (imyaka 20-24):
    Umusore cyangwa inkumi.
  • Icyiciro cya karindwi (imyaka 25-55): umugabo
    cyangwa umugore
  • Icyiciro cya munani (imyaka 56-75): igikwerere
    cyangwa ijigija
  • Icyiciro cya cyenda (Imyaka 76-80): usheshe
    akanguhe
  • Icyiciro cya cumi (Imyaka 81-85): umusaza
    cyangwa umukecuru
  • Icyikiro cya cumi na rimwe (imyaka 86
    kuzamura): umukambwe, umusaza rukukuri
    cyangwa umukecuru rukukuri

Aha turaza kwibanda cyane  ku cyicyiro  cy’ubugimbi  n’ubwangavu muzindi nkuru zikurikira.

Share your love

Leave a Reply