
Rumwe mu rubyiruko ntirwumva akamaro ko gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro. Benshi baba bavuga ngo “ese waboneza urubyaro udafite?”. Nubwo wenda iyi mvugo “kuboneza urubyaro” urubyiruko rutayibonamo, ariko dukwiye gufata uburyo bwo kuboneza urubyaro nk’nkingi zo kwikingira inda zitateguwe. Igihugu cyacu kirajwe ishinga n’ikibazo cy’abangavu batwara inda zitateguwe. Bitihise kandi, ubushakashatsi bwerekanye ko no mu bashakanye, abenshi babyara batabiteguye. Ese urumva Kuboneza urubyaro bitareba buri wese ushobora kubyara?
Habaho rero uburyo bwinshi bwo kuboneza urubyaro. Bumwe ndetse ntiburagera no mu gihugu cyacu. Ni byiza ko buri wese ahitamo ubwo abona bumukwiriye kandi yifuza. Uretse agakingirizo no kwifata, ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro ntiburinda sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Iteka ryose igihe umuntu agiye gukora imibonano mpuzabitsina n’uwo batashakanye aba agomba gukoresha agakingirizo.
Muri ubwo buryo harimo ubu bukurikira:
Uburyo bw’igihe kirekire.
Ubu n’uburyo umukobwa cyangwa umugore akoresha bukamaraigihe kirekire ariko bushobora no guhagarikwa igihe ashaka kwibaruka. Abenshi babwita shyuiramo witurize kuko kuko iyo ubukoresheje ntazindi mpungenge wongera kugira .ubu buryo burinda gutwita kukigero cya 99%.nibwo buryo bwizeww kurusha ubundi bwose bwo kuboneza urubyaro.ubumenyerewe muri ubwo bwoko harimo agapira ko mukaboko,agapira ko muumura gafite copper na gapira ko munmura katagira cooper.
Uburyo bw’igihe gito.
Ubu n’uburyo bukoresha imisemburo yakorewe muruganda maze bikarinda gusama.bumwe mubumenyererewe bwo muri ubwo bwoko n;ibinini n’inshinge.
Uburyo butangira intanga.
Ubu buryo butangira intsngs ngsbo kwinjira mugitsina cy’umugore ngo zihure n.intsngs ngore. Aha twavuga agakingirizo diaphragm na za sppermicide.
Kubara ukwezi kumugore.
Ibu ni uburyo bwo kuboneza urubyaro aho umugore abara yitonze ukwezi kwe k’umugore.ibi bimufasha kumenya neza iminsi y’uburumbukwe akirinda gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa gakoresha agakingirizo.
Kwifungisha burundu
Ubu buryo bwo kuboneza urubyaro uwabukoresheje ntiyoongera kubyara .kubagabo bwitwa vasectomy kubagore bakabwita tubal irrigation