Kwifungisha burundu ku bagabo
Kwifungisha burundu ni uburyo bwo kuboneza urubyaro bwa burundu buhabwa abantu bazi neza ko batazongera gukenera abana. Kwifungisha burundu bishobora gukorwa ku bagabo no ku bagore. Bikorwa mu buryo butandukanye kandi bigakorwa n’umuganga ubifitiye ubushobozi. Mbere yuko umuganga agukorera iki gikorwa, aba ugomba kubanza kukuganiriza byimbitse ndetse akanagusobanurira mu buryo burambuye ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro bw’igihe kirerekire buriho. Aho iterambere rigeze ubu, umuntu wifungishije burundu ntabwo ajya ashobora kongera kubyara mu gihe kizaza. Ni nayo mpamvu byitwa “BURUNDU”. Kwifungisha burundu ku bagabo byitwa vasectomy. Ni kimwe mu bikorwa byo kwa muganga byoroshye kandi bitwara igihe gito.
Habaho gufunga inzira intanga ngabo zicamo ngo zihure n’intangangore.
Kwifungisha burundu ku bagabo ni kimwe mu bikorwa byo kwa muganga byoroshye kandi bitwara igihe gito.
Vasectomy rero ikorwa umugabo akaswe agatsi gatwara intangangabo. Gukata aka gatsi bikorwa umugabo yatewe ikinya kiri Locale. Ni nka cya kinya giterwa abantu mu gihe cyo gusiramurwa. Nubwo hari amakuru avuga ko mu bihugu byateye imbere iyo umugabo yakorewe iki gikorwa cyo gufungwa burundu ashobora kongera akabyara, si byo kuko nta bushakashatsi burabyemeza.
Kwifungisha burundu ku bagabo iyo bikozwe neza birinda gutera inda ku kigero cya 99.85%
ikibazo nagize.
none se urabagwa mugihe urimo ukorerwa ino service?