Kwirinda gusama by’ubutabazi

Kwirinda gusama by’ubutabazi

Uburyo burinda gusama byihuse ubusanzwe si uburyo bwo kuboneza urubyaro ubwabwo. Ahubwo ni uburyo bukoreshwa n’abatifuza gutwita mu gihe hakozwe imibonano mpuzabitsina idakingiye ku buryo bw’impanuka. Ubu buryo bukoreshwa bwibura hatarashira amasaha 72 icyo gikorwa kibaye. 

Ubusanzwe habaho uburyo bubiri bwo kwirinda gusama ku buryo bwihuse. Hari ibinini birinda gusama ku buryo bwihuse n’agapira kajya mu mura gafite copper.. 

IGIHE UBURYO BUKORESHWA

Ikinini (Ibinini) (k)birinda gusama ku buryo bwihuse gifatwa mu minsi itarenze itatu nyuma y’imibonano mpuzabitsina idakingiye kandi gifite ubushobozi bwo kurinda gusama ku kigereranyo cya 98% ku muntu ufite ibiro biringaniye.

Ku bagore babyibushye bafite hejuru y’ibiro 70, iki kinini ntikiba gifite ubushobozi bwo kubarinda gusama. Iteka baba bagomba kubaza muganga niba bashobora gufata dose yikubye kabiri. 

Agapira ko mu mura gafite copper ko gashyirwa mu muntu mu minsi itarenze itanu nyuma y’imibonano mpuzabitsina idakingiye kandi karinda gusama ku kigereranyo cya 99% ku bagore bafite ibiro ibyo aribyo byose.

ubu buryo  bwose  ntibukuraho  ko ushobora kwandura virusi itera SIDA cyangwa  izindi ndwara  zandurira mumibonano mpuzabitsina iyo wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye

ABAKORESHA UBU BURYO

Uburyo bwo kwirinda gusama ku buryo bwihuse ntibufatwa nk’uburyo nyirizina bwo kuboneza urubyaro. Bukoresha gusa mu gihe cy’impanuka, urugero mu bihe nk’ibi:

  • Igihe uburyo wakoresheje bwagutengushye; nk’agakingirizo kagacika
  • Igihe wahatiwe gukora imibonano mpuzabitsina nta bundi buryo bwo kuboneza urubyaro ukoresha
  • Igihe wacitswe ugakora imibonano mpuzabitsina ntagakingirizo
  •  Igihe wibagiwe gufata ibinini byo kuboneza urubyara inshuro irenze imwe
  • Igihe urimo kuruka cyangwa guhitwa usanzwe ukoresha ibinini mu kuboneza urubyaro
  • Igihe wibagiwe kwiteza urushinge igihe arizo ukoresha
  • Wafashwe ku ngufu

Uburyo bwo kuboneza urubyaro mu buryo bwihuse ntibugomba gukoresha nk’uburyo bwo kuboneza urubyaro aho umukobwa/umugore akora kenshi imibonano mpuzabitsina idakingiye yiringiye gufata ibi binini nyuma. Impamvu nyamukuru ni uko ibi binini biba bifite imisemburo myisnhi ikabije yagira ingaruka mbi ku buzima.

UKO UBU UBURYO BUKORA

Inshuro nyinshi abakunzi bacu batubaza ku bijyanye n’imikorere y’ibi binini. Benshi baba batubaza niba bitaba bikuramo inda. Igisubizo ni Oya. Ibi binini ntibikuramo inda. Ahubwo dore uko bikora. 

  • Norlevo ni kimwe mu binini birinda gusama byihuse. Kigizwe na n’umusemburo witwa levonorgestrel, iyi ikaba imeze nk’umusemburo witwa progesterone dusanzwe twifitemo. Ku bagore, progesterone igira akamaro kanini mu kurekura intanga ndetse no mu gutegura nyababyeyi kwakira igi. Ni ukuvuga intanga ngore imaze guhura n’intangangabo. Uyu musemburo rero utinza kurekurwa kw’intangangore cyangwa se ikaba yanahagarika kurekurwa kw’intanga.
  • EllaOne nabwo ni ubundi bwoko bw’ibinini birinda gusama ku buryo bwihuse. Iyi yo igizwe na ulipristal acetate, iyi yo ikaba ihagarika progesterone gukora mu buryo busanzwe. Ellaone Ikaba irinda gusama nayo ihagarika kurekurwa kw’intanga ngore. 
  • Levonelle na ellaOne iyo ubikoresheje rimwe ntabwo bikomeza kukurinda gusama ku zindi nshuro wakozeho imibonano mpuzabitsina idakingiye. Ibi bishatse kuvuga ko nyuma yo gukoresha ibi binini iyo uhise ukora nanone imibonano mpuzabitsina idakingiye uba ushobora gusama.

INGARUKA KU MIHANGO 

Nyuma yo gukoresha uburyo bw’ibinini, abagore benshi bakomeza kugira imihango mu buryo busanzwe. Gusa birashoboka ko ushobora kugira imihango vuba ugeraranyije n’igihe usanzwe uyigira cyangwa se ikaba yanatinda. Mu gihe imihango yawe ubonye ko yatinzeho cyane kugera ku minsi 7 (irindwi), cyangwa ukabona iza mu buryo butari busanzwe biba byiza uhise ugana kwa muganga kwipimisha ukareba niba utarasamye.

INGARUKA KU BAGORE BONSA

Levonelle/Norlevo ishobora gukoreshwa n’abagore bonsa nubwo uduce tumwe tuyigize dushobora kujya mu mashereka y’umudamu wonsa. Gusa nta ngaruka mbi bigira ku mwana uri konka. Ingaruka za EllaOne mu gihe uri konsa kugeza ubu ntiziratangazwa.

Share your love

Leave a Reply