MENYA ABANTU AMATEGEKO YEMERERA GUKURAMO INDA MU RWANDA
Mu Rwanda gukuramo inda ntibyemewe hakurikijwe ingingo y’123 iri mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda gusa nk’uko izindi ngingo zibigaragaza umuntu ashobora kwemererwa gukuramo inda ntibigire inkurikizi.
Ingingo y’123 iri mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko uwakuyemo inda cyangwa akayikurirwamo aba akoze icyaha kuko uhamwe n’icyaha cyo kuyikuramo ahanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’umwaka 1 n’imyaka 3 n’ihazabu iri hagati y’amafaranga ibihumbi 100 n’ibihumbi 200 yaba undi umuntu wayigukuriyemo ahabwa igihano kigifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 300 n’ibihumbi 500 byavamo ubumuga bwemejwe na muganga ubifitiye ububasha agafungwa imyaka iri hagati ya 20 na 25 byavamo urupfu agafungwa burundu.
ingingo y’125 akavuga ko ari irengayobora by’ingingo y’123 ni 124 iyo uhawe iyo serivisi yo gukurwamo inda igakurwamo n’umuganga ubifitiye ububasha biba atari icyaha nk’uko bigaragazwa n’iteka rya Minisitiri w’ubuzima ryo muri 2019 bitewe n’ibi bikurikira :
1.Utwite ari umwana atarengeje imyaka 18
Iyo umwana yasambayijwe agasama inda maze akandika ibaruwa abisaba muganga ubifitiye ububasha ndetse akagaragaza n’icyemezo cy’amavuko cyerekana imyaka y’ubukure bigakorerwa ahantu hemewe kandi inda itarengeje amezi atanu iyo serivisi yo gukurwamo inda ahita ayihabwa.
2. Utwite yarafashwe ku ngufu
Uyu we asabwa kwandika ibaruwa abisaba muganga ubifitiye ububasha bigakorerwa ahantu hemewe kandi singombwa ko muganga amenya uwagufashe ku ngufu maze inda yaba itarengeje amezi 5 muganga ubifitiye ububasha akaba yayikuramo.
3.Uwatewe inda n’uwo bafitanye isano itarenze igisanira cya kabiri.
Igihe uwatewe inda yayitewe n’ababyeyi be, umwana we,umuvandimwe we n’abandi uyu nawe asabwa kwandika ibaruwa abisaba muganga ubifite ububasha kandi singombwa ko muganga amenya uwo bakoranye imibonano mpuzabitsina inda yaba itarengeje amezi atanu muganga ubufitiye ububasha akaba yayikuramo.
4.Uwatewe inda yarabanishijwe n’ undi muntu
Uyu nawe asabwa kwandika ibaruwa yandikira muganga ubifitiye ububasha akabikora mbere yuko inda igira amezi atanu, muganga akaba yayikuramo
5. Inda ibangamiye ubuzima bw’umubyeyi
Iyo umubyeyi yasamye inda abaganga bakabona ishobora gushyira ubuzima bw’umubyeyi mu kaga cyangwa se umwana uri mu nda adashobora kugeza igihe cyo kuvuka, iyi nda yo si ngombwa ko igira igihe runaka iyo abaganga babona yashyira mu kaga ubuzima bw’umubyeyi bakabyereka umubyeyi si ngombwa ko igira igihe runaka abaganga bayikuramo nta kibazo.
N.B kuba umuntu yakurwamo inda yasamye yahohotewe bidakuraho kuba yajyana mu butabera uwamuhohoteye yahamwa n’icyaha akaba yabiryozwa, kugeza ubu mu Rwanda amavuriro yemewe yose afite abaganga babifitiye ububasha arabyemerewe gusa ariko amavuriro ya Kiliziya Gatolika kubera imyemerere ya Kiliziya ntibabyera kuba inda yakurwamo.
Iyo uwakuriwemo inda ibimenyetso bigaragaje ko ibyo yavugaga yabeshyaga arabihanirwa
Gukuramo inda iyo bidakozwe numuganga ubifitiye ububasha ndetse nahantu habugenewe bishobora kugira ingaruka zitandukanye kuwabikorewe zirimo izi zikurikira.
Ingaruka zigera ku mubyeyi wakuyemo inda:
Hari ingaruka zitandukanye zigera ku mubyeyi wakuyemo inda ndetse harimo nizishobora no kuba akarande ku buzima bwe zirimo :
- Kuva amaraso adakama (hémorragie) bitewe n’uko umura ushobora kuba wakomeretse
- Kurwara infections kubera isuku nkeya yabayeho mu gihe cyo gukuramo inda
- Ubugumba (Sterilite) nabwo bushobora guterwa n’uko umura waba wakomerekejwe cyangwa se na infections,maze bikangiza imyanya myibarukiro y’imbere bikaviramo ubugumba umubyeyi.
- Umubyeyi kandi wakuyemo inda ashobora kugira ibibazo byo guhora azikuramo bitewe nanone n’uburyo umura wangiritse cyane cyane ku bantu bakuramo inda biherereye mu bwihisho, ntibakurikiranwe n’abaganga.
- Gukuramo inda na byo bishobora gukurura impfu z’ababyeyi.
- Kwangirika kuruhago rwinkari
- Gutwitira inyuma ya nyababyeyi
- Indwara yo kujojoba (fisitule)