
Mburugu ni indwara karande ifata ibice byinshi by’umubiri wumuntu.mburugu iterwa nagakoko kitwa “trapanema pallidum”mundimi z’amahanga. Indwara ya mburugu umuntu ashobora kuyandura cyangwa akayivukana .indwara ya mburungu ya mburugu yandurira cyane cyane imibonano mpuzabitsina idakingiye cyangwa umwana akaba yayanduzwa na nyina amubyara.
Mburugu ni indwara ivurwa igakira byoroshye igihe uyirwaye yivurije igihe kandi neza .
UKO YANDURA NIBIYITERA
Indwara ya mburugu iterwa nagakoko ko mubwoko bwa bacteria kitwa “trapanema pallidum” yandurira cyane cyane mumibonano mpuzabitsina idakingiye, cyangwa se mugihe umubyeyi atwite umwana.utu dukoko dutera mburugu kandi dufite ubushobozi bwo guca muruhu rwasenyutse.bityo rero mburugu ishobora kwandurira mugusomona n’umuntu hafi yahoo afiteagasebe ndetse no mumibonano mpuzabitsina idakingiye. Abshakashatsi bavuzeko guhera kuri 30 kugeza kuri 60% y’abantu bose bahura nutu dukoko dutera indwara ya mburugu bayrwara.udukoko dutera indwara ya mburugu kandi umuntu ashobora kutwandurira muguhabwa amaraso aturimo cyangwa se abantu bakoresha inshinge ziwe.aba shakashatsi kandi bemeje ko ari knaho bidashoboka ko umuntu yandura iyi ndwara ya mburugu kubera kwicara kubwiherero bumwe n’umuntu uyirwaye cyangwa se kwambarana umwenda ibi ni ukubera ko utu dukoko duhita dupfa iyo tugeze hanze y’umubiri.
IBIMENYETSO BY’INDWARA
Indwara ya mburugu irimo icyo twakwita nk’ibika bine bitewe n’icyiciro cy’uburwayi umuntu aba agezeho arwaye ukongeraho iyo umwana ashoro kuvukana. Ibyo byiciro ni Icyiciro cya mbere cya mburugu (Primary Syphilis), icyiciro cya kabiri (secondary Syphilis), Icyiciro kitwa Latent Syphilis ndetse n’icyiciro cya gatatu (tertiary Syphilis). Ibi byiciro byiyongeraho iyo umwana avukana (Congenital Syphilis).
Icyiciro cya mbere cya mburugu (Primary Syphilis): icyiciro cya mbere cya mburugu akenshi giterwa n’ubwandu umuntu akura mu gukora imibonano mbuzabitsina n’umuntu wanduye. Ugereranyije hagati y’iminsi 3 na 90 umuntu ayanduye, agasebe bita chancre gacika aho udukoko twinjiriye. Akenshi aka gasebe ntikaba karyana. Mu bantu bafite agakoko gatera SIDA hashobora kuza udusebe twinshi. Ahantu akenshi aka gasebe kaba gaherereye ni aha hakurikira; ku gitsina cy’umugabo, ku nkondo y’umura (ku bagore), hafi y’ikibuno (akenshi ku bagabo bahuza ibitsina n’abandi bagabo).
Icyiciro cya kabiri cya mburugu (secondary Syphilis): icyiciro cya kabiri cya mburugu kiza hashize ibyumweru 4 kugera ku 10 nyuma y’ikiciro cya mbere (iyo umuntu atavuwe). Ni icyiciro kimenyerewe kugira ibimenyesto bitandukanye cyane cyane ku ruhu. Ibindi bimenyetso ni nko guhinda umuriro, kubabara mu nkanka, gutakaza ibiro, gupfuka umusatsi ndetse no kugira umutwe.
Icyiciro cyo mo hagati (latent Syphilis): iki ni icyiciro umuntu aba afite ibizamini byo kwa muganga byerekana ko afite udukoko twa mburugu mu mubiri we ariko nta bimenyetso by’indwara.
Icyiciro cya Gatatu cya mburugu (tertiary Syphilis): umuntu agera ku cyiciro cya gatatu cya mburu hashize imyaka guhera kuri 3 kugera kuri 15 yanduye indwara ya mburugu. Icyi cyiciro kirimo amoko atatu bitewe n’ahantu iyi ndwara iba yibasiye; Gummatous Syphilis irangwa no kwangirika bikomeye k’uruhu. Ubundi bwoko ni mburugu yo mu bwonko ndetse na mburugo yo mu mutima. Iyo umuntu atavuwe, kimwe cya gatatu cy’abantu banduye mburugu bagera mu cyiciro cya gatatu. Abantu kandi bafite mburugu yo mu kiciro cya gatatu mbi baba babasha kuyanduza abandi.
Mburugu ivukanwa (Congenital Syphilis): mburugu ivukanwa ni mburugu umubyeyi w’umugore aba yanduje umwana we mu gihe amutwite cyangwa se amubyara. Bibiri bya gatatu by’abana bayivukana nta bimenyetso baba bafite. Ibimenyetso rusange abana bavukanye mburugu bagenda bagira uko imyaka yicuma harimo nko kubyimba umwijima n’unrwagashya, kugira umuriro ndetse n’indwara z’ibihaha.
UKO TWAKWIRINDA INDWARA
Urukingo: Kugera mu mwaka wa 2010 nta rukingo ruhamye rwa mburugu rwari rwakavumbuwe
Gukora imibonano mpuzabistina ikingiye
Gupima ababyeyi batwite ndetse bakanavurwa hakiri kare ku bafite indwara ya mburugu
Kwipimisha ku bushake
UKO INDWARA IVURWA
Ku bantu banduye vuba indwara kuyivura biroroha. Baterwa urushinge rumwe rwa Benzathine Penicillin G. Indi miti nka Doxycycline na Tetracycline ihabwa abantu bagira allergy ku muti wa Penicillin.Ku bantu batinze kwivuza maze indwara ikajya mu bindi byiciro bitari icya mbere cyangwa icya kabiri, kubavura bisaba ubwitonzi kandi birakomeye ugereranije nabivuje hakiri kare. Ariko umuti wa mburugu nyamukuru ukomeza kuba Penicillin nubwo itangwa bitandukanye bitewe n’ikiciro umuntu arimo ndetse n’izindi mpamvu.