Menya ubusobanuro nyabwo bwi’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina risobanurwa nk’igikorwa icyo ari cyo cyose gikomeretsa umubiri, kibuza amahwemo, gihatira umuntu imibonano mpuzabitsina cyangwa kigahuguza umutungo umuntu hagendewe ku gitsina cye. Bene ibi bikorwa byambura abantu umudendezo bikagira n‟ingaruka mbi. Iri hohoterwa rishobora kuboneka mu ngo no hanze yazo.

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ntabwo riba rirebana gusa n‟ihohoterwa rikorerwa ku gitsina nyirizina; hari ubwoko bwinshi bw‟ihohoterwa: ku mubiri, ku marangamutima cyangwa imbamutima, umutungo, hamwe n‟irishingiye ku gitsina, biriya byose bikaba byaba bikorerwa ku mugore cyangwa ku mugabo mu muryango byose bikaza bibangamira ubwisanzure bw‟umugabo cyangwa bw‟umugore.

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorwa mu buryo bwinshi:

Gukora imibonano mpuzabitsina ku ngufu: Igikorwa cy‟uko umuntu akoreshwaimibonano mpuzabitsina

atabishaka ahubwo afashwe ku ngufu, yatewe ubwoba,yashukishijwe ibintu bifite agaciro n‟ibindi.

Gukorana imibonano mpuzabitsina hari umwe utabishaka mu bashakanye: Guhatira uwo mwashakanye gukora imibonano mpuzabitsina ukoreshejeimbaraga, iterabwoba kumubeshya, n‟ibindi. Abashakanye uko ari babiri bafiteuburenganzira bungana ku bijyanye no gukora imibonano mpuzabitsina, kubyara,hamwe no kuringaniza urubyaro. Birabujijwe kugira imibonano mpuzabitsinan‟undi muntu utabishaka ni ukuvugako bakagombye kubyumvikanaho bose.

Gutesha agaciro igitsina cy’umuntu: gutesha agaciro igitsina cy‟umuntu habaku bijyanye no kugikoraho mu buryo busuzuguritse, ubikora ku ngufu cyangwamu buryo busumbanya. Ubu buryo bw‟ihohoterwa bukorwa n‟umuntu uwo ari wewese uri ku mwanya afite ububasha, umuyobozi, cyangwa umugenzuzi.

Itotezwa rishingiye ku gitsina: Ukuntu kose kudahwitse kurebana no gusabagukora imibonano mpuzabitsina cyangwa ubundi buryo bwose bwo guteshaagaciro. Gufata ku ngufu bishingiye ku rwego uriho mu kazi, ibi bikaba biba ari uko umuntu azana imirongo ngenderwaho ishingiye ku kazi ibi bikaba byazanaiterabwoba, guhunga cyangwa ahantu buri wese atumva yisanzuye. Ubu bwokobw‟ihohotera bukoreshwa n‟abakoresha, abagenzuzi, cyangwa abantu mukorana ku kazi, abarimu, cyangwa undi muntu wese uri mu mwanya runaka ugufitehoububasha cyangwa ushobora kukugenzura mu bintu runaka.

Guhatira imibonano mpuzabitsina/ Ubucakara bushingiye ku gitsinahagamijwe kwishimisha: iteshagaciro iryo ariryo ryose ku birebana no kubaumuntu atishoboye, itandukaniro mu bijyanye n‟ingufu cyangwa se n‟icyizere kugira ngo umuntu akoreshe undi imibonano mpuzabitsina. Hazamo ibijyanye nogushakamo inyungu y‟amafaranga, imibereho cyangwa politiki ubikuye muguhatira umuntu gukora imibonano mpuzabitsina, ubu buryo  ni  bumwe bwo kugira ngo umuntu yigarurire undi (kuba imbata mu gukora imibonanompuzabitsina, guhatira kwambara ubusa cyangwa kutambara, guhatira umuntugushyingiranwa n‟undi, kujya mu gukina filme z‟abasambana cyangwa gukora uburaya,  imibonano  mpuzabitsina  igamije  ubucuruzi,  servisi,  gufasha,  cyangwaubucakara  bushingiye  ku gitsina). Ubu buryo bw‟ihohotera bukoreshwa nabwon‟umukoresha, umugenzuzi, cyangwa mugenzi wawe cyangwa n‟undi muntu uwo ari we wese uri ku rwego ruri hejuru yawe cyangwa se na none ukugenzura.

Guhatira kurongorwa mu kibuno: Guhatirwa kurongora mu kibuno, akenshihagati y‟umugabo ku mugabo cyangwa umugabo ku mugore. Ubu buryo bwobukorwa na buri wese n‟icyo yaba ari cyo mu muryango, n‟ububasha yaba afite.

Guhatirwa kuba indaya: guhatirwa gukoreshwa imibonano mpuzabitsina kugirango uhabwe ibintu runaka bifatika, serivisi, gufashwa, akenshi usanga byibasiraabagore batishoboye, cyangwa abakobwa batabasha kwiha ubwabo cyangwaibyo baha abana babo. Ubu buryo bw‟ihohoterwa bukorwa na buri wese mumuryango kuko afite icyo abarusha, kuko hari umutungo afite ubariye mumafaranga cyangwa se kuko afite ububasha bwo kugenzura uwo mutungo,urugero: Abakozi bashinzwe ibikorwa by‟ubutabazi.

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina nk’intwaro y’intambara cyangwa iyicarubozo:Ibyaha byibasira inyokomuntu bishingiye ku gitsina, harimogusambanya ku ngufu, kugira umucakara bishingiye ku gitsina, gukuramo indaubishaka, cyangwa gufunga kubyara, guhatira gusama inda, guhatira kubyara.Ihohoterwa rishingiye ku gitsina nk‟uburyo bwo guhindura umucakara cyangwaiyicarubozo bisobanurwa nk‟uburyo cyangwa ikintu cyose gituma habahoukubabara gushingiye ku bitekerezo cyangwa ku mubiri kugira ngo hagireamakuru runaka agerwaho, kugira ngo hagire ibyo ujyamo nk‟idini (imyemerere)cyangwa se igihano kivuye  k‟uwahohotewe,  cyangwa  se  na  none  gutera  ubwobaundi  muntu  cyangwa  gusenya,  haba  ku  gice cyangwa muri rusange, haba kugihugu, ubwoko, cyangwa se idini. Ubu bwoko bw‟ihohotera akenshi bukorwa,cyangwa      na      none      bugashyirwa      mu      bikorwa      n‟abasirikare,      abapolisi,      hamwe n‟utundi dutsiko twitwaje intwaro cyangwa se utundi dutsiko turi mu ntambara.

Share your love

One comment

Leave a Reply