Imitezi nyuma yuko ugaragaje ibimenyetso byayo, kwa muganga bazapima ibisohoka mu gitsina. Nibiba ngombwa uzanapimwa ibyo mu kanwa cyangwa mu kibuno niba naho hagaragaza ibimenyetso.
Kuko akenshi uwanduye imitezi ahita anandura chlamydia, nayo bazayipima, bakuvure byose icyarimwe.
Imitezi ivurwa ite?
Kuvura imitezi hifashishwa imiti yo mu bwoko bwa antibiyotike. Muganga niwe uzagena niba uri buhabwe ibinini cyangwa ugaterwa inshinge. Bizaterwa n’igihe umaze ugaragaje ibimenyetso, n’uburyo mikorobe zingana muri wowe, nyuma yo gupima ibizami
Biba byiza ko uwo mwakoranye imibonano nawe avurwa kugirango atazongera kukwanduza cyangwa akaba yakwirakwiza indwara mu bandi.
Mu gihe uri gufata imiti ntiwemerewe gukora imibonano, unayikoze wakoresha agakingirizo.
Ni byiza gufata imiti uko muganga yagutegetse kandi ukayimara. Kuyifata nabi kimwe no kwivura magendu bigira ingaruka zinyuranye haba ku bagabo no ku bagore.
Ku bagore iyo itavuwe neza bishobora guteza kubyimbirwa mu kiziba cy’inda bikaba byatera kwangirika kw’imiyoborantanga bityo hakaba hazamo n’ubugumba. Bishobora kandi gutera gutwitira inyuma y’umura, ibi bikaba bigira ingaruka z’uko inda ivamo, yaba itanavuyemo bikaba byatera ikibazo umugore utwite.
Kuyandura atwite bigira ingaruka ku mwana kuko iyo atavuwe neza umwana we arayivukana. Ikindi ni uko byateza gukuramo inda, kubyara umwana udashyitse cyangwa umwana akavukana ubwandu bw’amaraso. Gusa ubu hari gahunda yuko umwana wese ukivuka ashyirwa mu maso umuti wa Tetracycline, ugamije kumukingira iyi ndwara y’imitezi mu maso.
Ku bagabo, bishobora gutera epididymitis, indwara yo guhora utonekara amabya, nabyo bikaba byatera ubugumba udafatiranye hakiri kare.
Bishobora kandi gufata kuri porositate bikaba byatera gufungana k’umuyoboro w’inkari bigatera ikibazo cyo kunyara zidasohoka neza.
Imitezi ishobora kwinjira mu maraso no mu ngingo. Ibi bishobora no kubyara urupfu. Kandi kwandura imitezi bituma kwandura agakoko ka SIDA byoroha.
Ni gute nakirinda iyi ndwara?
Nkuko twabonyeko yandurira mu mibonano mpuzabitsina, urasabwa kwitabira gahunda ya KUBA (Kwifata, UBudahemuka, Agakingirizo). Niba ukiri ingaragu, reka gukora imibonano mpuzabitsina. Niba warashatse, reka guca inyuma uwo mwashakanye. Niba bibananiye mwese, mwitabaze agakingirizo.
Agakingirizo, kakurinda kwandura imitezi n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Umwana wese ukivuka agomba guhabwa umuti wo mu maso wo kumukingira. Ku bagabo, kwikatisha (kwisiramuza) ni bumwe mu buryo bwo kugabanya ibyago byo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo n’imitezi.