Ni iki kigaragaza ko iminsi y’uburumbuke yageze?
Nkuko twabivuze hejuru, iminsi y’uburumbuke irangwa n’impinduka ziba mu mikorere y’umubiri w’umugore bitewe nuko imisemburo iba mu mubiri we imwe iba yiyongereye indi ikagabanuka.
Ibimenyetso waheraho ukamenya ko uri mu minsi y’uburumbuke ni ibihe?
Icya 1
Nuko ushobora kugira agaheri kamwe ku kananwa, munsi y’izuru se, mu gatuza hafi y’amabere, mu bitugu, cg ukagira uduheri tutari twinshi ariko tunini ku itama rimwe. Ibi ariko bishobora no kuba ugiye kujya mu mihango ,gusa iyo bibaye umaze iminsi mike uvuye mu mihango ni ikimenyetso cyuko uri mu minsi y’uburumbuke.
Icy 2
Ururenda rwo muri nyababyeyi rusa n’urukomera rukarenduka cyane. Ibi uzabimenya winjiza intoki 2 mu gitsina noneho wazikuramo ukajya uzegeranya ukongera ugatandukanya. Iyo ari igihe cy’uburumbuke ubona rurenduka ntirucike ngo rutandukane.
Icy 3
Ubushyuhe bwo mu gitsina burazamuka. Ufata igipimisho cy’ubushyuhe (thermometre) mu gitondo ukibyuka utarakandagira hasi ukinjiza mu gutsina ugapima ubushyuhe bwaho. Iyo ubonye igipimo gisanzwe cyazamutseho guhera kuri dogere 0.4 za selisiyusi, kiba ari igihe cy’uburumbuke. Gusa wibukeko hari n’indwara zituma ubushyuhe buzamuka nka malaria, rero urwaye ntuzakoreshe ubu buryo hari ubwo wakibeshya.
Icy 4
Ubushake bwo gukora imibonano buriyongera. Muri iki gihe, imisemburo irekurwa ituma ubushake bwo gukora imibonano buzamuka, ku buryo wumva wifuza umugabo kuruta indi minsi. Gusa aha naho twibutseko hari ibyo kurya n’ibyo kunywa byongera ubushake, uzabanze umenye niba ubwo bushake butazamuwe nibyo wariye cyangwa wanyoye.