ESE UBUGIMBI N’IKI?
Ubugimbi nigihe ibiranga imyanya myibarukiro ndetse n’ igihagararo biba bitangiye gukura ibi bibaho kubera imihindagurikire y’ imisemburo. Iki gihe kiri hagati y’ubwana ndetse n’ubusore. Iki gihe kirangwa kandi n’imihindagurikire mubitekerezo ,kumubiri ndetse no mumyitwarire.
Dore zimwe mu mpinduka zigaragara k’umubiri mugihe cy’ubugimbi
Muri iki gihe umwana w’ umuhungu atangira gukura mu gihagararo ,kumera insya, inshyakwaha, ubwanwa ndestse n’impwempwe kuri bamwe ,gutamgira kuniga ijwi ndetse no kugara kw’ibituza n’ibitugu, gukura kwimyanya myibarukiro ,kugira ibishishi mumaso ndetse no kwiroteraho.
Dore zimwe mumpinduka zigaragara mu bijyanye n‘ imitekerereze mugihe cy’ubugimbi
Muri iki gihe cyubigimbi abana babahungu bagira zimwe muri izi mpinduka mico no mu myitwarire nko Gushaka kwigenga no gushaka kwibana wenyine,Guha agaciro gakomeye ibyo bagenzi be bavuze cyangwa bakoze rimwe na rimwe kurusha iby’ababyeyi,Kwifuza uwo badahuje igitsina,Kwita cyane ku mubiri we (Kwiyitaho, yisukura, yambara neza…),Kurarikira ibigezweho,Kudatekereza cyane ngo asobanukirwe n’ingaruka z’ibyo akora,Kwishidikanyaho ntiyigirire icyizere,Gutangira gushaka inshuti mu bo badahuje igitsina.
Bamwe mu ngimbi n’abangavu batangira kwiga ingeso yo kwikinisha. Ibi bishobora no gukomeza mu byiciro bikurikira iyo hatabaye ubujyanama bwihariye.
Dore bimwe mubyo ugomba kuzirikana muri iki gihe.
Bitewe n’imikurire ndetse ,imihindagurikire y’ubuzima bamwe bashobora kujya muri icyo cyiciro mbere hakiri kare naho abandi bagatinda kukigeramo.muri iki gihe iyo umuhungu yatangiye kwirteraho n’ ikimenyetso cy’uko ashobora gutera inda igihe akoze imibonano mpuza bitisina idakingiye bityo akaba agomba kwifata cyangwa agakoresha agakingirizo muburyo bwo kwirinda.
Muri iki gihe ushobora kumva wigumze cyangwa ufite agahinda gakabije hari uburyo ushobora gukoresha mukugenzura ibyiyumviro byawe harimo kuganira n’inshuti, ababyeyi cyangwa abandi kubintu uri gucamo, ushobora no kwegera ikigo ndereabuzima cyangwa ivuriro rikwegereye kugira ngo ubone amakuru yisumbuyeho.