Trichomoniasis (soma tirikomoniyazisi) ni indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina ikaba iterwa n’agakoko kitwa Trichomonas vaginalis (soma tirikomonasi vajinalisi). Habaho n’indi ndwara yo mu nda iterwa n’agakoko ka trichomonas ariko yo yitwa trichomonas intestinalis. Iyi ndwara ifata cyane abagore gusa n’abagabo barayandura iyo bakoranye imibonano idakingiye n’abagore banduye iyi ndwara.
Trichomoniasis irangwa n’iki?
A. Ku bagabo
Akenshi ku bagabo iyi ndwara ntigaragaza ibimenyetso, umenya ko uyanduye ari uko uwo mukoranye imibonano umwanduje. Gusa kuri bamwe ibimenyetso biragaragara. Iyo rero bigaragaye ni ibi bikurikira:
- Uburyaryate mu gitsina imbere
- Ibintu bisohoka mu gitsina rimwe na rimwe binuka
- Kumva wokerwa umaze kunyara cyangwa gusohora.
B. Ku bagore
Abagore bo hafi ya bose bagaragaza ibimenyetso. Ibyo nabyo ni ibikurikira:
- Mu gitsina havamo ibintu birenduka bifite ibara riri hagati y’icyatsi n’umuhondo kandi binuka cyane Kubabara ari kunyara
- Uburyaryate no kwishimagura mu gitsina
- Kubangamirwa mu igihe cyo gukora imibonano
- Kuribwa mu kiziba cy’inda (kuri bamwe).
Ibi bimenyetso akenshi birijyana hagati y’iminsi 5 na 28 ku bagore, niyo yaba atafashe imiti. Gusa iyo bigeye ukibwira ko indwara yikijije, uba wikururira ibyago bitandukanye.