Iyo virusi itera SIDA igeze mumuubiri irororoka ,igakwirakwira mumatembabuzi mu mubiri wose, uko igenda yororoka niko yica abasirikare barinda umubiri, bigatua ubudahangarwa bw’umubiri bucika intege, bityo umuntu agatangira kurwaragurika. yafatwa nindwara runaka ikamuzahaza kuko abasirikare barinda umubiri baba ari bake cyane kandi bacitse intege.
Umuntu ashobora kubana na Virusi itera SIDA ariko kwamuganga bamupima ntigaragare kubera ko mubiri urema abasirikare barwanya virusi itera SIDA kuva kubyumweru bibiri kugeza kuri 12 niyo mpamvu kwamuganga bagusaba kwipimisha ukazagaruka nyuma yamezi atatu kugira ngo bemeze ko utabana na VIRUSI itera SIDA.
Umubiri ntushobora guhangana na virusi itera SIDA nkuko uhangana nizindindwara ngo uyisohore mumubiri yemwe nta n’imiti cyangwa urukingo kugeza uyumunsi iraboneka iraboneka ikiza virusi itera SIDA niyo mpamvu umuntu uyanduye abana nayo igihe cyose.
Uko virusi itera SIDA igenda yiyongera mumubiri nikon’abasirikare bumubiri bagenda barushaho kuba bake bityo rero umubiri ugacika integer kuburyo kurwanya izindi ndwara biwugora cyane ndetse bikaba byawunanira burundu.niyo mpamvu indwara umuntuyajyaga arwara ntizimuzahaze cyangwa zigakira nta nimiti anyoye noneho iyo zimugezeho ziramuzahaza ndetse zikaba zanamuhitana.”indwaraz’ibyuririzi bisobanuye indwara zuririye kuri virusi itera SIDA. Umuntu ashobora kumara hagati yimyaka itanu nacumi nibiri ataratangira kuzahazwa na virusi itera sida ariko biterwan’ubwirinzi bw’umubiriwe.