Ukwezi k’umugore Ni iminsi iri hagati y’umunsi wa mbere (1) umugore yaboneyeho imihango (amaraso asohoka mu gitsina) n’umunsi wa nyuma ubanziriza imihango ikurikira. Ukwezi k’umugore kurangwa n’ibintu bikurirkira:
- Muri rusange kugira iminsi iri hagati ya 26 na 36. Abenshi mu bagore ni abagira ukwezi kw’iminsi 28;
- Hari abagore bagira iminsi y’ukwezi idahindagurika n’abagira iminsi ihindagurika. Ibi bishobora guterwa:
∙N’imikorere y’umubiri.
∙Imirire.
∙Uguhangayika.
∙Uburwayi n’ibindi. - Hagati mu kwezi, intangangore irahisha ikanarekurwa na kamwe mu dusabo iki gihe ukoze imibonano mpuzabitsina uba ushobora gutwita..
Kujya mu mihango
- Ni igihe amaraso asohoka ava mu nda ibyara bitewe n’uko nta sama ryabaye, bityo uturemangingo nyababyeyi iba yateguriye intanga tugasohoka ari amaraso, aribyo bita kujya mu mihango.
- Kujya mu mihango niwo musozo w’ukwezi k’umugore.
- Kujya mu mihango bwa mbere bitangira hagati y’imyaka 12 na 14, ariko hari abashobora kubona imihango mbere y’icyo gihe nko ku myaka 9, 10 cyangwa nyuma nko ku myaka 16 bitewe n’imiterere y’umubiri.
Ese uburumbuke niki ?.
w’umukobwa cyangwa umugore; kikaba ari igihe aba ashobora gusama aramutse akoze imibonano mpuzabitsina idakingiye kandi adakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro. Iki gihe gishobora kuba kigufi cyangwa kikaba kirekire bikaba ahanini biterwa n’uburyo ukwezi k’umugore guteye; iyo kudahindagurika, guhindagurika, ari kugufi cyangwa ari kurekure. Muri iki gihe imikorere y’umubiri w’umugore irahinduka, ari naho ashobora kubonera ibimenyetso bimwereka ko yasama.
Ubusanzwe intangangore iyo ikuze irarekurwa ikava mu murerantanga ikajya mu miyoborantanga ariho itegerereza intangangabo. Iyo hashize amasaha 24 nta ntangangabo ibonetse ngo habeho gusama, ya ntangangore irapfa, hagashira iminsi igasohokana n’amaraso aribyo byitwa kujya mu mihango. Byumvikane ko umunsi nyirizina w’uburumbuke ari igihe hasigaye iminsi 14 ngo ubone imihango. Aha niho benshi bibeshyera bakumva ko ubona uburumbuke ku munsi wa 14, kandi ahubwo ubugira hasigaye iminsi 14 ngo imihango ize.