Ubuzima bw’imyororokere ni iki?
Ubuzima bw’imyororokere ni imiterere, imikurire, imikorere, imihindagurikire y’umubiri, n’uburyo izo mpinduka zigaragara mu myifatire nimikorere yumuntu. Iyo mihindagurikire harimo igaragara ku mubiri n’itagaragara.
Ibyiciro by’ingenzi by’imikurire ni ibibikurikira:
- Icyiciro cya mbere (imyaka 0-3): Kuva umwana
akivuka kugeza atangizwa ishuri ry’incuke; - Icyiciro cya kabiri (imyaka 4-6): Umwana
utangizwa ishuri ry’incuke kugeza ku mwana utangira amashuri abanza; - Icyiciro cya gatatu (imyaka 7-9): Umwana
wiga amashuri abanza, uciye akenge; - Icyiciro cya kane (imyaka 10-14): Icyiciro
kibanza cy’ubwangavu cyangwa ubugimbi; - Icyiciro cya gatanu (imyaka 15-19): Icyiciro cya
kabiri cy’ubwangavu cyangwa ubugimbi; - Icyiciro cya gatandatu (imyaka 20-24):
Umusore cyangwa inkumi. - Icyiciro cya karindwi (imyaka 25-55): umugabo
cyangwa umugore - Icyiciro cya munani (imyaka 56-75): igikwerere
cyangwa ijigija - Icyiciro cya cyenda (Imyaka 76-80): usheshe
akanguhe - Icyiciro cya cumi (Imyaka 81-85): umusaza
cyangwa umukecuru - Icyikiro cya cumi na rimwe (imyaka 86
kuzamura): umukambwe, umusaza rukukuri
cyangwa umukecuru rukukuri
Aha turaza kwibanda cyane ku cyicyiro cy’ubugimbi n’ubwangavu.
ESE UBUGIMBI N’IKI?
1.Ubugimbi nigihe ibiranga imyanya myibarukiro ndetse n’ igihagararo biba bitangiye gukura ibi bibaho kubera imihindagurikire y’ imisemburo. Iki gihe kiri hagati y’ubwana ndetse n’ubusore. Iki gihe kirangwa kandi n’imihindagurikire mubitekerezo ,kumubiri ndetse no mumyitwarire.
Dore zimwe mu mpinduka zigaragara k’umubiri mugihe cy’ubugimbi
Muri iki gihe umwana w’ umuhungu atangira gukura mu gihagararo ,kumera insya.inshyakwaha,ubwanwa ndestse n’impwempwe kuri bamwe ,gutamgira kuniga ijwi ndetse no kugara kw’ibituza n’ibitugu.gukura kwimyanya myibarukiro ,kugira ibishishi mumaso ndetse no kwiroteraho.
Dore zimwe mumpinduka zigaragara mu bijyanye n,imitekerereze m’ugihe cy’ubugimbi
Muri iki gihe cyubigimbi abana babahungu bagira zimwe muri izi mpinduka mico no mu myitwarire nko Gushaka kwigenga no gushaka kwibana wenyine,Guha agaciro gakomeye ibyo bagenzi be bavuze cyangwa bakoze rimwe na rimwe kurusha iby’ababyeyi,Kwifuza uwo badahuje igitsina,Kwita cyane ku mubiri we (Kwiyitaho, yisukura, yambara neza…),Kurarikira ibigezweho,Kudatekereza cyane ngo asobanukirwe n’ingaruka z’ibyo akora,Kwishidikanyaho ntiyigirire icyizere,Gutangira gushaka inshuti mu bo badahuje igitsina.
Bamwe mu ngimbi n’abangavu batangira kwiga ingeso yo kwikinisha. Ibi bishobora no gukomeza mu byiciro bikurikira iyo hatabaye ubujyanama bwihariye.
Dore bimwe mubyo ugomba kuzirikana muri iki gihe.
Bitewe n’imikurire ndetse ,imihindagurikire y’ubuzima bamwe bashobora kujya muri icyo cyiciro mbere hakiri kare naho abandi bagatinda kukigeramo.muri iki gihe iyo umuhungu yatangiye kwirteraho n’ ikimenyetso cy’uko ashobora gutera inda igihe akoze imibonano mpuza bitisina idakingiye bityo akaba agomba kwifata cyangwa agakoresha agakingirizo muburyo bwo kwirinda.
Muri iki gihe ushobora kumva wigumze cyangwa ufite agahinda gakabije hari uburyo ushobora gukoresha mukugenzura ibyiyumviro byawe harimo kuganira n’inshuti, ababyeyi cyangwa abandi kubintu uri gucamo.ushobora no kwegera ikigo ndereabuzima cyangwa ivuriro rikwegereye kugira ngo ubone amakuru yisumbuyeho.
ESE UBWANGAVU N’IKI ?
Ubwangavu nigihe kiri imyanya ndamgagitsina /myibarukiro y/umukobwa ndetse n’igihagararo biba bitangiye gukura ibi biba bitewe nimihindaagurikire y’imisemburo.iki gihe kiri hagati y’ubwana n’igihe nigihe umuntu aba abaye inkumi. Iki gihe kirangwa n’imihindagurikire k’umubiri mubitekerezo ndetse no mumyitwarire.
ESE NIZIHE MPINDUKA ZIBAHO MUGIHE CYUBWANGAVU?
Muri iki gihe umwana wumukobwa abana izi mpinduka k’umubiri we nko Gukura vuba mu gihagararo,Gutangira kumera amabere agenda akura uko n’umwangavu akura (ubunini bw’amabere buterwa: n’imisemburo umuntu afite),Kumera insya.Kumera incakwaha,Kwaguka kw’amatako, mu rukenyerero hakaba hato,Guhinduka kw’uruhu rwo mu maso no mu mugongo (rugira ibinure bigatera ibishishi kuri bamwe ),Kujya mu mihango bwa mbere ndetse Gukura kw’imyanya myibarukiro.
DORE ZIMWE MUMPINDUKA ZIBAHO MUMITEKEREZE mugihe cy’ubwangavu.
Mugihe cy’ubwangavu abana babakobwa bagira zimwe muri izi mpinduka mumitekerereze arizo Abana bageze muri iki kigero bagira impinduka nyinshi. Muri izo mpinduka harimo izigaragara ku mubiri n’izigaragarira mu myitwarire nk’uko byavuzwe haruguru. Muri rusange batangira kwiyumvamo ubushobozi bwo kwigenga, nyamara hakaba ubwo bakora ibintu batatekerejeho neza ku buryo bishobora kubagiraho ingaruka mbi.
Dore bimwe mubyo ugomba kuzirikana muri iki gihe.
Bitewe n’imikurire ndetse ,imihindagurikire y’ubuzima bamwe bashobora kujya muri icyo cyiciro mbere hakiri kare naho abandi bagatinda kukigeramo.muri iki gihe iyo umwana w’umukobwa iyo yatangiye kujya mumihango n’ikimenyetso cyuko ashobora gutwita bityo akaba agomba kwifata cyangwa agakoresha agakingirizo muburyo bwo kwirinda inda zitateguwe.
Muri iki gihe ushobora kumva wigumze cyangwa ufite agahinda gakabije hari uburyo ushobora gukoresha mukugenzura ibyiyumviro byawe harimo kuganira n’inshuti, ababyeyi cyangwa abandi kubintu uri gucamo.ushobora no kwegera ikigo ndereabuzima cyangwa ivuriro rikwegereye kugira ngo ubone amakuru yisumbuyeho.
Sobanukirwa byimbitse imikorere y’imyanya ndangagitsina y’umugabo
Imyanya ndangagitsina gabo ikoreshwa n’umuugaboo kugira ngo abashe gutanga urubyaro mugihe abonanye n’umugore. Igizwe nigaragara inyum ndetse nigaragara imbere.
Igitsina cy’umugabo (Imboro): Niwo mwanya ukora imibonano mpuzabitsina. Ni na wo mwanya unyuramo inkari. Umutwe wayo utwikiriwe n’agahu gashobora kuvanwaho ari byo bita gusiramura (gukebwa). Agasaho k’amabya: ni agahu gafubika amabya .
Dore ibice byingenzi bigaragara imbere.
- Uturerantanga: Hejuru ya buri bya, hometseho akarerantanga ari naho intanga zikurira;
- Imiyoborantanga: Ni uduheha tubiri dushamikiye kuturerantanga. Tuba mu muvaruhago hafi y’uruhago.Nk’uko izina ryayo ribivuga, ni ho intangangabo zikuzezinyura, zikazasohoka mu masohoro igihe umugabo
asohoye; - Utugega: Utugega ni tubiri, tuba mu miyoborantangaimbere gato y’umuvaruhago. Niho haba hahunitsweamasohoro (atarimo intanga).
- Agasoko: Nk’uko izina ryako ribivuga kavuburaamasohoro intanga ngabo zogogamo;
- Umuvaruhago: Ni umuheha (agatembo) uyobora inkari ziva mu ruhago zisohoka hanze. Uhura n’imiyoborantanga nyuma yuko usohoka mu ruhago bityo na wo ugafasha kunyuramo amasohoro.
Sobanukirwa imyanya myibarukiro y’umugore.
Imyanya myibarukiro y’umugore nayo igizwe n’igice kigaragara inyuma ndetse n’igice kitagaragara inyuma. Imyanya myibarukiro y’umugore igaragara inyuma (igituba) igizwe n’ibice bikurikira
Rugongo,
Umwenge w’inkari
- Imiyoborantanga:Ni uduheha cyangwa udutembotubiri, dushamikiye ku mura, kamwe iburyo akandiibumoso. Iyo intangangore imaze kurekurwan’agasabo, igana mu muyoborantanga, ari naho habera isama (uguhura kw’intangangore
n’intangangabo). - Umura cyangwa nyababyeyi: Ni umwanya imiyoborantanga ishamikiyeho, nyuma y’isama nihoumwana akurira.
- Inkondo y’umura (inkondo ya nyababyeyi): Niumuryango cyangwa irembo rya nyababyeyi riyihuzan’inda ibyara. Inkondo y’umura ifite udusoko twinshituvubura ururenda, urwo rurenda rurushaho kubarwinshi mu gihe cy’uburumbuke bw’umugore. Bityobigatuma mu gihe cy’imibonano mpuzabitsinaintangangabo zizamuka muri nyababyeyi zigana mumiyoborantanga mu buryo bworoshye.
- Inda ibyara: Niho imibonano mpuzabitsina ibera.Ninaho amaraso y’imihango y’umugore anyuraasohoka; akaba ari naho umwana anyura avuka.
Menya byinshi kukwezi kumugore no kujya mumihango.
Ukwezi k’umugore Ni iminsi iri hagati y’umunsi wa mbere (1) umugore yaboneyeho imihango (amaraso asohoka mu gitsina) n’umunsi wa nyuma ubanziriza imihango ikurikira. Ukwezi k’umugore kurangwa n’ibintu bikurirkira:
- Muri rusange kugira iminsi iri hagati ya 26 na 36. Abenshi mu bagore ni abagira ukwezi kw’iminsi 28;
- Hari abagore bagira iminsi y’ukwezi idahindagurika n’abagira iminsi ihindagurika. Ibi bishobora guterwa:
∙N’imikorere y’umubiri.
∙Imirire.
∙Uguhangayika.
∙Uburwayi n’ibindi. - Hagati mu kwezi, intangangore irahisha ikanarekurwa na kamwe mu dusabo iki gihe ukoze imibonano mpuzabitsina uba ushobora gutwita..
Kujya mu mihango
- Ni igihe amaraso asohoka ava mu nda ibyara bitewe n’uko nta sama ryabaye, bityo uturemangingo nyababyeyi iba yateguriye intanga tugasohoka ari amaraso, aribyo bita kujya mu mihango.
- Kujya mu mihango niwo musozo w’ukwezi k’umugore.
- Kujya mu mihango bwa mbere bitangira hagati y’imyaka 12 na 14, ariko hari abashobora kubona imihango mbere y’icyo gihe nko ku myaka 9, 10 cyangwa nyuma nko ku myaka 16 bitewe n’imiterere y’umubiri.
Ese uburumbuke niki ?
w’umukobwa cyangwa umugore; kikaba ari igihe aba ashobora gusama aramutse akoze imibonano mpuzabitsina idakingiye kandi adakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro. Iki gihe gishobora kuba kigufi cyangwa kikaba kirekire bikaba ahanini biterwa n’uburyo ukwezi k’umugore guteye; iyo kudahindagurika, guhindagurika, ari kugufi cyangwa ari kurekure. Muri iki gihe imikorere y’umubiri w’umugore irahinduka, ari naho ashobora kubonera ibimenyetso bimwereka ko yasama.
Ubusanzwe intangangore iyo ikuze irarekurwa ikava mu murerantanga ikajya mu miyoborantanga ariho itegerereza intangangabo. Iyo hashize amasaha 24 nta ntangangabo ibonetse ngo habeho gusama, ya ntangangore irapfa, hagashira iminsi igasohokana n’amaraso aribyo byitwa kujya mu mihango. Byumvikane ko umunsi nyirizina w’uburumbuke ari igihe hasigaye iminsi 14 ngo ubone imihango. Aha niho benshi bibeshyera bakumva ko ubona uburumbuke ku munsi wa 14, kandi ahubwo ubugira hasigaye iminsi 14 ngo imihango ize
BIMWE MUBIBAZO ABANGAVU BIBAZA
Ese umuntu ari mu mihango yatwita?
Yego rwose birashoboka. Aramutse agira igihe cy’uburumbuke gihera nko ku munsi wa 4, kandi imihango akayimaramo wenda iminsi 6, urumva ko umunsi wa 4 wagera akiri mu mihango. Aho rero yasama aramutse akoze imibonano mpuzabitsina idakingiye kandi akaba adakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro. Kandi twabonye ko intanga ngore ishobora kumara iminsi 2 ikiri nzima
Ese kujya mu mihango kabiri mu kwezi si ikibazo?
Oya rwose si ikibazo. Ukwezi k’umugore gutandukanye cyane na kwa kundi ko kuri kalendari. Gusa twifashisha uko kuri kalendari kugirango tubare uk’umugore.
Rero dufashe urugero rw’umugore ugira ukwezi kw’iminsi 26, najya mu mihango ku itariki 2 z’ukwa 8, azongera ayijyemo kuri 28 z’ukwa 8 nanone!!!!
Bizaba ikibazo ayigiyemo hatarashira byibuza iminsi 21 uhereye ku munsi yagiriye mu mihango iheruka. Aho nibwo harebwa indi mpamvu yabiteye.
Kutayijyamo nabwo udatwite birashoboka bitewe ahanini n’uburwayi butuma imisemburo imwe n’imwe idakorwa, guhindura uko wari ubayeho, imirire se n’ibindi.
Ishobora no kuza itunguranye bitewe n’ubwoba budasanzwe, uburwayi, ibyishimo birenze, stress, n’ibindi.
Ni iki kigaragaza ko iminsi y’uburumbuke yageze?
Nkuko twabivuze hejuru, iminsi y’uburumbuke irangwa n’impinduka ziba mu mikorere y’umubiri w’umugore bitewe nuko imisemburo iba mu mubiri we imwe iba yiyongereye indi ikagabanuka.
Ibimenyetso waheraho ukamenya ko uri mu minsi y’uburumbuke ni ibihe?
Nuko ushobora kugira agaheri kamwe ku kananwa, munsi y’izuru se, mu gatuza hafi y’amabere, mu bitugu, cg ukagira uduheri tutari twinshi ariko tunini ku itama rimwe. Ibi ariko bishobora no kuba ugiye kujya mu mihango ,gusa iyo bibaye umaze iminsi mike uvuye mu mihango ni ikimenyetso cyuko uri mu minsi y’uburumbuke.
Ururenda yrwo muri nyababyeyi rusa n’urukomera rukarenduka cyane. Ibi uzabimenya winjiza intoki 2 mu gitsina noneho wazikuramo ukajya uzegeranya ukongera ugatandukanya. Iyo ari igihe cy’uburumbuke ubona rurenduka ntirucike ngo rutandukane.
Ubushyuhe bwo mu gitsina burazamuka. Ufata igipimisho cy’ubushyuhe (thermometre) mu gitondo ukibyuka utarakandagira hasi ukinjiza mu gutsina ugapima ubushyuhe bwaho. Iyo ubonye igipimo gisanzwe cyazamutseho guhera kuri dogere 0.4 za selisiyusi, kiba ari igihe cy’uburumbuke. Gusa wibukeko hari n’indwara zituma ubushyuhe buzamuka nka malaria, rero urwaye ntuzakoreshe ubu buryo hari ubwo wakibeshya.
Ubushake bwo gukora imibonano buriyongera. Muri iki gihe, imisemburo irekurwa ituma ubushake bwo gukora imibonano buzamuka, ku buryo wumva wifuza umugabo kuruta indi minsi. Gusa aha naho twibutseko hari ibyo kurya n’ibyo kunywa byongera ubushake, uzabanze umenye niba ubwo bushake butazamuwe nibyo wariye cyangwa wanyoye.
Menya uko wamenya iminsi yawe ‘uburumbuke ,abafite ukwezi kudahindagurika.
Abahanga bavuga ko abagore benshi ku isi bafite ukwezi kudahindagurika ari iminsi 28 Kugeza ku minsi 36.Abagore benshi rero kuri ubu bizera ko iminsi yabo y’uburumbuke iza hagati mu kwezi kwabo. Ariko nyamara nko ku mugore ugira iminsi 28 idahindagurika usanga igihe cy’uburumbuke kiri hagati y’umunsi wa 12 na 16, naho kumugore ugira ukwezi kw’iminsi 36, buriya iminsi ye y’uburumbuke iba hagati ya 20 na 24.
Ubusanzwe intangangore iyo ikuze irarekurwa ikava mu murerantanga ikajya mu miyoborantanga ariho itegerereza intangangabo. Iyo hashize iminsi ibiri nta ntangangabo ibonetse ngo habeho gusama, ya ntangangore irapfa, hagashira iminsi igasohokana n’amaraso aribyo byitwa kujya mu mihango. Byumvikane ko umunsi nyirizina w’uburumbuke ari igihe hasigaye iminsi 14 ngo ubone imihan
intangangabo iyo zigeze mu mugore zimara iminsi 4 zikiri nzima zitegereje intangangore .
Dusubiye inyuma rero uteranyije ni iminsi 6 (2 intangangore imara ikiri nzima na 4 intangangabo zimara), ukongeraho undi munsi w’icyizere cyuzuye ikaba iminsi 7. Impamvu uyu munsi wongerwaho nuko hari abagabo bagira intanga zimara iminsi 5 zikiri nzima, iyo ziri mu mugore.
- Nukuvuga abagore bagira ukwezi kudahindagurika ufata iminsi igize ukwezi kwawe (X) ugakuramo 14 (X-14) nuko icyo ubonye ugakuramo kane kugira ngo umenye igihe uburumbuke buzatangirira,ukongera ugateranyaho gatatu kugira ngo umenye igihe buzarangirira . i.e. (X+3) bi bizagufasha kumenya ibihe byawe by’uburumbuke.
Urugero
Dufashe urugero ku mugore ufite ukwezi kudahinduka kw’iminsi 25, umunsi we w’uburumbuke ni umunsi wa 25-14=11 ukaba umunsi wa 11 ubara uhereye ku munsi wabonyeho imihango.
Kuko intangangabo zimara iminsi 5 ubwo turakuramo 4 (uwa 5 tuwuhuze n’umunsi igi ryarekuriweho) tubone 11-4=7
Bivuze ko igihe cye cy’uburumbuke gihera ku munsi wa 7 uhereye igihe aboneye imihango,Noneho turongeraho 3 kugirango turebe igihe uburumbuke buzarangirira 11+3=14.Uyu mugore uburumbuke bwe buzahera ku munsi wa 7 bugeze kuwa 14.
Nigute wamenya iminsi yawe y’uburumbuke ukwezi guhindagurika.
MENYA IMISI YUBURUMBUKE KUBAFITE UKWEZI GUHINDAGURIKA
Ubusanzwe abakobwa cyangwa abagore babara ukwezi k’umugore kugirango bamenye iminsi yabo y’uburumbuke umuntu aba ayasama.muri iyi nyigisho turibanda ku kuntu wamenya igihe cy’uburumbuke kubantu bafite ukwezi guhinda gurika. Ubusanzwe hari uburyo bune wakoresha kugira ngo umenye igihe cy’uburumbuke kubakobwa /abagore bafite ukwezi guhindagurika.
Gusa ntabwo bwizewe ijana kwi jana niyo mpamvu tukubwira ko niba ufite ukwezi guhindagurika wahitamo bumwe mu buryo bwo kuboneza urubyaro.
1.Gupima ururenda ruva mugitsina
Ubusanzwe mu gitsina cy’umugore uretse mugihe cy’imihango ntabwo havamo Ururenda rwinshi.mugihe cy’uburumbuke rero ururenda ruriyongera rukaba rutagira ibara ariko rujya gusa umweru kandi rusa n’urukomera rukarenduka cyane. Ibi uzabimenya winjiza intoki 2 mu gitsina noneho wazikuramo ukajya uzegeranya ukongera ugatandukanya. Iyo ari igihe cy’uburumbuke ubona rurenduka ntirucike ngo rutandukane
2.gupima ingano y’umusemburo munkari.
Ovulation kit ni agakoresho kameze nka pregnancy test ariko ko gapima ingano ya y’umusemburo bita Luteneizing hormone.uyu musemburo wa Luthenizing hormone uzamuka cyane mbere gato yuko intanga ngore irekurwa . bivuze ko iyo ubonye yiyongereye umenya ko uri mugihecy;imihango.
3.echographie
Ubu nibwo buryo bwemeza cyane niba intanga ngore yarekuwe koko.muganga akora ikikizamini acishije umupira wacyo mugitsina akareba impinduka zabaye kumyanya myibarukiro itagaragara inyuma.
Ibindi bimenyetso
Hari ibindi bimenyetso nko kuribwa uruhande rumwe mu nda ,kubabara amabere n’ibindi bifasha mu kugereranya igihe intanga ngore yarekuriweho.
Kubara ukwezi k’umugore.
K’ubijyanye no kubara ukwezi k’umugore ubu buryo ntibwizzewe cyane kuberako ukwezi kuba guhindagurika ariko aharababukoresha
Dore uko bikorwa
Iyo ubonye imihango iyo tariki urayandika. Ubutaha yaza ukongera ukandika iyo tariki,Ukabikora byibuze amezi 6 akurikirana.Ugenda ubara iminsi iri hagati y’ukwezi n’ukundi, gusa mu kubara ugahera ku itariki waboneyeho imihango ukageza ku itariki ibanziriza imihango ikurikira.
Urugero: niba imihango ije kuri 17/07 ikazongera kuza ku itariki 15/08, uzabara uhereye kuri 17/07 ugeze kuri 14/08.Ibyo iyo ubirangije, ufata gusa iminsi yabaye myinshi n’iminsi yabaye mikeya.
Niba wabonye wenda 29, 31, 28, 30, 27 ubwo uzafata gusa 27 na 31.Noneho kuri ya minsi myinshi uzakuramo 11 naho ku micyeya ukuremo 18.
Ku rugero rwacu, 31-11=20 naho 27-18=9
Ni ukuvugako uyu muntu iminsi ye y’uburumbuke ihera ku munsi wa 9 ahereye ku munsi aboneyeho imihango, kugeza ku munsi wa 20.Agiye mu mihango tariki 17/08 iminsi y’uburumbuke yazahera tariki 25/08 ikageza tariki 05/09.Akoze imibonano hagati muri ayo matariki ashobora gusama.
Menya ibintu bishobora gutera kubura imihango kandi udatwite
Bimwe mu bintu bishobora gutera kubura imihango
Kubura imihango n’ikibazo gishobora kuba icy’igihe gito cyangwa gihoraho, bikaba byaterwa no gutwita cyangwa kugenda nabi kw’imikoranire iri hagati y’ubwonko,imirerantanga ,nyababyyeyi hamwe n’inda ibyara. Kubura imihango udatwite bigabanyijemo ibice bibiri .icyambere n’icyo twita primary ammenorhea,ibi biba igihe umwana w’umukobwa yageze kumyaka 14 ntamihango arajyamo cyangwa se ntanikimenyetso nakimwe cy’ubwangavu arabona.umukobwa kandi aba afite iki kibazo iyo ageze kumyaka 16 ibyo bimenyetso byaraje ariko imihango itaraza.
1. Stress
Stress niyo iza ku isonga mu mpamvu zituma imihango itinda kuza. Ituma habaho kutaringanira kw’imisemburo kandi stress ifata agace k’ubwonko kitwa hypothalamus gashinzwe kuringaniza imisemburo.
Ibitera stress ni byinshi, ibibazo bwite, mu muryango, ku kazi, ubukungu.
2. Kunanuka
Niba usanzwe wifitiye igara rito, ntacyo bitwaye. Ariko kunanuka byaba bitewe n’uburwayi, ubushake se cyangwa indi mpamvu ku buryo ugira BMI iri munsi ya 10% ugereranyije n’iyo wakagize (kuko intoya yakabaye 18.5, ubwo kuba wagira BMI iri munsi ya 16.65) nabyo biri mu bituma umubiri uhagarika gukora imwe mu misemburo kuko uhita ujya mu gukora ibindi umubiri ukeneye kugirango ugarure akagufu. Aha binagendana no kurwara ukaremba cyane, impinduka mu mirire, ikirere, kwimuka
3. Umubyibuho ukabije
Aha naho kimwe no kunanuka, umubyibuho ukabije nawo (kugira BMI irenze 30 cyane cyane) bishobora gutera impinduka mu mikorere y’imisemburo bikaba byatera kubura imihango bya hato na hato.
4. indwara ya PCOS
Polycystic ovary syndrome ni uburwayi butuma umubiri w’umugore ukora imisemburo gabo myinshi kurenza ikenewe. Ibi bituma mu mirerantanga hazamo cysts twagereranya n’ibibyimba nuko bigatuma imihango igenda nabi cyangwa igahagarara.
5. Imiti yo kuboneza urubyaro
Gutangira cyangwa guhagarika imiti iboneza urubyaro irimo imisemburo (ibinini, inshinge, agapira ko mu kuboko) bishobora gutuma imihango ihagarara kuko iyi miti irimo ituma utagira igihe cy’uburumbuke. Cyane cyane urushinge nirwo rukunze gutera kubura imihango kimwe n’agapira ko mu kuboko, uretse ko n’ikinini kirinda gusama akokanya (emergency pill) gishobora gutinza imihango
6. Indwara karande
Zimwe mu ndwara za karande nka diyabete zishobora gutera impinduka mu misemburo yawe. Guhinduka kw’isukari mu maraso bishobora gutera impinduka mu misemburo.
7. Ikibazo kuri thyroid
Iyi ni imvubura iba mu ijosi ikaba ishinzwe gukora imisemburo ituma habaho kuringanira kw’imikorere yo mu mubiri imbere (ubushyuhe, imisemburo yindi, …) iyo rero iyi mvubura idakora neza bishobora kugira ingaruka ku mikorere y’imisemburo bityo bikaba byatera ikibazo cyo kubura imihango.
8. Kuba uri hafi gucura :Kimwe mu bimenyetso by’uko uri hafi gucura ni uko imihango itangira kugenda iza nabi.