Ku mugore wayirwaye ntiyivuze neza agira ibyago bikurikira
- Iyo atwite ingobyi y’umwana ishobora gufunguka bityo agakuramo inda
- Iyo umwana avutse ayivukanye aba afite ibyago byo kutageza imyaka 5 akiri muzima mu gihe atavuwe
- Umugore ufite iyi ndwara ahorana udusebe mu gitsina bityo kwandura SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano bikaba byoroshye.
Trichomonas isuzumwa ite?
Iyi ndwara uretse kubona ibimenyetso byayo, kwa muganga bapima inkari muri mikorosikopi ndetse bakanapima agace bakuye mu gitsina imbere. Icyo gihe mikorobi ihita iboneka.
Uko iyi ndwara iboneka muri microscope.
Trichomonas ivurwa ite?
Ubusanzwe iyo ivuwe hakiri kare ivurwa na metronidazole 2g cyangwa tinidazole 2g, unywera rimwe. Iyo uri kunywa iyi miti wirinda gukora imibonano no kunywa ibisembuye.
Iyo bitakuvuye muganga niwe ugena imiti ukwiye gufata kandi iravurwa igakira burundu neza rwose.
Ni gute nakirinda iyi ndwara?
- Ibuka agakingirizo igihe cyose ukoze imibonano mpuzabitsina n’uwo mutashakanye.
- Irinde guca inyuma uwo mwashakanye, niba uri ingaragu wifate
- Ku bagore, irinde gusangira imyenda y’imbere, ibikoresho byo kogeramo, ibitambaro byihanaguzwa, ndetse n’imisarane bicaraho ya rusange uyirinde mu gihe bishoboka
Mu gihe ukeka ko wanduye ihutire kwivuza kandi ntugakore imibonano mu gihe utarakira neza. Niba umenyeko wanduye bwira uwo mwakoranye imibonano nawe yivuze. Twibutseko akenshi ku mugore utwite arwaye iyi ndwara iyo inda itavuyemo umwana avuka adashyitse ibiro. Ni ngombwa rero kumwitaho cyane indwara itera kwishimagura mu gitsina ku bagore nawe ukwiye kuyimenya ukayirinda cyangwa ukayirinda abawe.