
Ubundi umugore ubana na virusi itera SIDA ashobora kwanduza umwana amutwite, amubyara cyangwa amwonsa. Ariko birashoboka ko umugore utwite batanduza umwana iyonyakurikije ingamba ahabwa nabaganga arizo izi zikurikira.
- Kwipimisha virusi itera SIDA kumugore utwite
- Gufata imiti igabanya ubukana guhera kucyumweru cya 14 umugore asamye kugira ngo ubudahangarwa bw’umubiri bwiyongere
- Kubyarira kwamuganga
- Gukomeza kunywa imiti igabanya ubukana kugeza igihe acukije umwana
- Guhitamo kudasama iyo asnzwe aziko abana na virusi itera SIDA
1.GUHITAMO KUDASAMA IYO ASANZWE AZI KO ABANA NAVIRUSI ITERA SIDA
Iyo umugore azi ko abana na virusi itera SIDA ashobora guhitamo kudasama akoresheje uburyo butandukanye bwo kuboneza urubyaro bityo akirinda kuba yakwanduza umwana yatwita.
2. KWIPIMISHA VIRUSI ITERA SIDA KUMUGORE UTWITE
Ningombwa ko umugore utwite yipimisha virusi itera Sida kugira ngo amenye uko ahagaze kugira ngo agirwe
inama inama z’ukuntu yakwitwara asanze yaranduye arinde n’umwana atwite .
Kwipimisha Virusi itera SIDA igihe umugore atwite mbere y’ibyumweru 14 akamenya uko ahagaze bimwongerera amahirwe yo gutangira gufata imiti bikanamwongerera amahirwe yo kutanduza umwana atwite.
3.GUFATA IMITI IGABANYA UBUKANA
Ubu murwanda guhera kucyumweru cya 14 asamye umgore ubana na virusi itera SIDA , ahabwa imiti kugira ngo ubudahangarwa bw’umubiri we bwiyongere . Igihe umugore utwite asanze abana na virusi itera SIDA yaba afite abasirikare bake cyangwa benshi ahabwa imiti igabanya ubukana kugeza igihe azacukiriza amezi 18. Iyo igihe cyo gucutsa kigeze umubyeyi atarageza igihe cyo gufata imiti arayihagarika yaba agejeje akayikomeza ubuzima bwe bwose.