Urushinge rwo kuboneza urubyaro

Habaho uburyo bwinshi bwo kuboneza urubyaro. Bumwe ndetse ntiburagera no mu gihugu cyacu. Ni byiza ko buri wese ahitamo ubwo abona bumukwiriye kandi yifuza. Uretse agakingirizo no kwifata, ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro ntiburinda sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Uburyo bwo kuboneza urubyaro ukoresheje urushinge ni bumwe mu buryo bwizewe bw’igihe gito kandi bukoresha umusemburo. Ubu ni uburyo bukoresha imisemburo yakorewe mu ruganda maze bikarinda gusama. Urushinge  ruba rurimo umusemburo umwe. Uburyo bw’urushinjye nibwo buryo bukoreshwa cyane mu gihugu cy’u Rwanda. Ubu buryo ntago burinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Imisemburo iri mu nshinge ibuza irekurwa kw’intangangore.

Uko inshinge zikoreshwa

  • Uterwa urushinge rumwe buri mezi 2 (Norisitera,sayana) cyangwa 3 (Depo).
  • u byumweru 6 nyuma yo kubyara.

 Iyo ushaka gukoresha Urushinge  nk’uburyo bwo kuboneza urubyaro ugana ivuriro cyangwa ikigo nderabuzima kikwegereye ahatangirwa serivoisi zo kuboneza urubyaro ukahabona uwabihuguriwe akagufasha

Share your love

Leave a Reply