Kugeza ubu hari imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDAumuntu ahabwa bitewe nicyiciro agezemo bikamufasha guhagarika kwororoka kwa virusi itera SIDA mumubiri .ikanatuma umubiri ugarura imbaraga zokuranya ibyuririzi no gutuma umuntu atarwaragurika. Kandi umuntu akwiye kuyifata neza akurikije amabwiriza ya muganga.
Imiti igabanya ubukana igira umumumaro kumuntu ubana na virusi itera SIDA kuko ituma virusi itongera kwiyongera bityo abasirikare bashya umubiri ukoze bakongerera umubiri imbaraga nabasigaye ntibongere kwicwa nayo.kandi kuberako virusi ibaitacyororoka zigenda zipfa bityo umubare wayo ukagabanuka uko umuntu agenda afata imiti igabanya ubukana.
Iyo umuntu atangiye imiti igabanya ubukana ntabwo ari byiza ko ayihagarika ,niyo abasirikare bazamuka bakaba benshi nibyiza gukomeza gufata imiti igabanya ubukana uko bikwiye kuk bituma virusi itera SIDA bidakomeza kwiyongera mubice byumubiri cyangwa ngo inanire imiti.
UKO WAKWIRINDA VIRUSI ITERA SIDA
Kwifata:
Nibwo buryo bwizewe bwo kwirinda virusi itera sida.
Ubudahemuka:
Nukudaca inyuma uwo mwashakanye cyangwa inshuti yawe ngo ukore imibnano mpuzabitsina nundi muntu.
Gukoresha agakingirizo
Gukoresha agakingirizo:agakingirizo nagafuka gakoze mu bwoko bw’isache bworohereye cyane habaho akabagabo cyangwa akabagore.iyo umugabo asohoye ,amasohoro aguma mugakingirizo ntiyinjire munda ibyara ,ngo atume umukobwa cyangwa umugore asama.birinda kandi abakorana imibonano mpuza bitsina kwanduzanya virusi itera sida.