Utuntu n’ utundi
Kwiroteraho n’igihe umuhungu cyangwa se umugabo ashora asinziriye bitewe no kurota izozi zerekeye imibonano mpuzabitsina.ushobora kurota izozi zerekeye imibonano mpuzabitsina cyangwa se uri gukora imibonano mpuzabitsina mu nzozi maze bikarangira usohoye.ibi birasanzwe kandi ntibivuze ko utari muzima.
Kwiroteraho bibaho mugihe ugize ibyishimo byerekeye imibonano mpuzabitsina maze ugasohora usiziriye. Abahungu/abasore hafi ybose biroteraho.ariko ntabwo dukwiye kugira isoni kuko nikimwe mu bice bigize imikurire,iyo usohoye rimwe usohora intanga hagati ya miliyoni 150-500.
Gusohora kwawe kwambere kuvuze ko umubiri wawe watangiye gukora intanga ,bityo uramutse ukoze imibonano mpuzabitsina idakingiye n’umukobwa cyangwa umugore ushobora gutera inda.
Bijya bibaho ko abasore ingimbi ndetse nabagabo babyuka mugitondo igitsina cyahagaze.iyo umuhungu cyangwa umugabo aryamye nijoro imikaya (muscle) z;umubiri ziba ziyoroheje ibi bigatuma amaraso atembera byoroshye mugitsina cy;umugabo. Uko gushyukwa rero guterwa nuko rero umuvuduko wamaraso uba wiyongeye mugitsina cy’umugabo ,gusa bishobora no guterwa nuko uruhago rw’inkari ruba rwuzuye.
Uku n’ugushyukwa bibaho ntampamvu ibiteye,birasanzwe cyanee kungimbi n’abangavu gushykwa ntampamvu ibiteye,niyo ntamuntu ukoze kugitsina cyabo,ndetse nigihe ntabushake bafite bwo gukora imibonano mpuzabitsina.
Abangavu cyangwa ingimbi bashobora gushyukwa inshuro zigeze kuri 20 cyangwa zikarenga mumunsi umwe bitewe n’imisemburo myinshi cyanwa imihindagurikire mukigero cy’imisemburo myinshi cyangwa imihindagurikire mu kigero cy’imisemburo y’abagabo uku gushyukwa kwizanye birangira kwijyanye ntacyo ubikozeho.
Ubundi ingano yigitsina cy’umugabo ni hagati ya centimtero 7- 10,igihe kitafashe umurego noneho kikaba hagati ya centimeter 13-17. Ingano y’igitsina ntaho ihurira nuko umuntu areshya.
Ndetse no mugihe cy’imibonano mpuzabitsina ingano y’igitsina ntakintu ivuze.icyingenzi nuko abantu baba bateguranye kandi bakaba bafite ubuzima bwiza. Byongeyeho kandi ibice by’umugore Bizana ibyishimo mugihe cy’imibonano mpuza bitsina ntabwo biri imbere cyane.
Iminsi itari iyo uburumbuke n’iminsi nt’igi (intanga ngore) yamaze gukura cyangwa yiteguye kuba yahura n’intana ngabo bigatanga urusoro ruvamo umwana. Niba umwana w’umukobwa ari muri iki gihe naho nibyiza ko yirinda gutwita agakoresha agakingirizo yangwa akifata ,kuberako biragoye ko amenya igihecyanacyo intanga ngore yarekuriwe.
Kuberako abana babakobwa benshi bari munsi yimyaka 21 bubushakashatsi bwerekanye ko bagira ukwezi guhindagurika kubera umubiri uba ucyiyubaka,kandi ukwezi kumugore gushobora guhindagurika bitunguranye kandi kwarigusanzwe kudahindagurika, cgangwa kugahindagurka bitewe no guhindura imibereho,ikirere,steresi,imyitwarire nibindi.
Ibi byumvikanisha ko kubara imisi ataribwo buryo bwizewe bwo kukurinda gusama,niyo mpamvu ugomba kwifata,ugakoresha agakingirizo cyangwa ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro murwego rwo kwirinda inda zitateguwe.
Uko umuntu agenda akura ntabwo ari igihagararon’imiterere y’umubiri gusa bihinduka nkuko twabibonye.ahubwo nibijyanye n’imitekerereze n’ibyiyumviro nabyo birahinduka,nkumwangavu cyangwa ingimbi wumva utangiye kwiyumvamo abantu mudahuje igitsina kandi ukumva bari kugukurura.kubahungu bigaragagazwa no gufata umurego kwigitsina cyabo ,ndetse nabakobwa bakagira ubushyuhe bwinshi mugitsina kandi bakumva cyatose.
Ibi byose nikaremano kandi nibisanzwe kumubbiri w’umuntu,kandi kugira ibi byiyumviro ntabwo bivuze gukora imibonano mpuzabitsina,niyo mpamvu ugomba gutekereza kukijyanye no gutwita cyangwa gutera inda ukiri muto,kwandura indwara zandurira mumibonano mpuzabitsina zirimo na HIV/AIDS.
Intangangabo n’uturemangingo tuboneka mumasohoro y’umugabo tukaba dushobora kurema umwana igihe duhuye n’intanga ngore.utu turemangingo tugira uko tubaho naho tuba.Kuva umuhungu ageze mu bugimbi kugeza abaye umusaza rukukuri intanga ze ziba zikorwa buri munsi.
Iyo usohoye rimwe hasohoka byibuze miliyoni 200 z’intanga mu masohoro. Ariko iyo usohoye uri gukora imibonano, intanga imwe gusa niyo iba ifite amahirwe yo guhura n’intangangore.Nubwo uzumva amasohoro aba ashyushye, ariko burya ubushyuhe bwinshi ndetse n’ ubukonje bwinshi byangiza intanga, by’umwihariko ubushyuhe burengeje 39°C si bwiza ku ntanga. Ubushyuhe akaba ari nawo mwanzi ukomeye ku ntanga ngabo. Uzarebe iyo wakonje amabya ariyegeranya waba ushyushye akikwedura.Byose ni ukugirango ubushyuhe bukenewe ntibuhinduke. Niyo mpamvu yaremwe anagana. Abantu bahora ahantu hashyushye cyane nko mu nganda, abakoresha ibimashini bishyushye cyane bakunze guhura n’ibibazo byo kubyara kubera ko batabasha gukora no gusohora intanga zizira umuze.
Kuko mu mabya habamo imyumyu ishobora kwangiza intanga iyo zihatinze. Niyo mpamvu ku bantu basohora byibuze inshuro 1 mu cyumweru, baba bafite intanga nzima cyane kuruta abandi. Ninacyo gitera kwiroteraho, izigiye gusaza zirasohoka. Burya 90% by’intanga usohora ziba zifite ubumuga: zimwe nta murizo, izifite imitwe 2, izitifitemo ibinure, gusa bene izo zipfira mu nzira.
Kuko zo zigira DNA (imwe yerekana ko umuntu mufitanye isano) nyinshi kuruta utundi turemangingo tw’umubiri, abasirikare b’umubiri baba bazibona nk’umwanzi wabinjiriye, gusa umubiri uba ufite bariyeri ituma nta basirikari bajya kwangiza izo ntanga. Ariko ku mugabo wafunzwe burundu (vasectomy) iyo bariyeri ivaho.
Nubwo zikorwa buri munsi ariko kugirango intanga ibe ikuze bisaba byibuze amezi abiri.Intanga izavamo umukobwa n’izavamo umuhungu ziba zimeze kimwe, gusa izavamo umukobwa igenda gacye kandi ikagira uburambe. Niyo mpamvu burya amahirwe yo kubyara umukobwa aba aruta ayo kubyara umuhungu ku bantu bakora imibonano mpuzabitsina buri gihe, cyangwa kenshi. Intangangabo iyo zitari mu muntu ntizirenza amasegonda 30 zitarapfa gusa iyo ziri mu muntu (nk’iyo usohoreye mu mugore) zimara hagati y’iminsi 2-5 zikiri nzima. Ibi biterwa n’uko hari ubushyuhe zitihanganira.
Munsi y’imyaka 40 niho intanga ngabo ziba zigifite imbaraga zihagije, nyuma yayo zitangira gucika intege. Abantu babyibushye cyane (bafite BMI irenze 30), abanywa itabi, inzoga nyinshi, bagira intanga zidafite imbaraga n’amasohoro macye ugereranyije n’abananutse, abatanywa itabi cg abakoresha inzoga nkeya.
Ikaze ku nkuru yacu mu isomo ryacu ryigisha abantu uburyo bwizewe umukobwa/umugore ashobora kongera ubunini bw’amabuno ye bityo agatera nk’uko abyifuza. Nkuko twabibabwiye mu ntangiriro z’iri somo ndetse tunejejwe no kubibibutsa, kongera ubunini bw’amabuno ku buryo bwa karemano bigizwe n’ibice bibiri by’ingenzi kandi bidasigana. Imyitozo ngororamubiri n’imirire.
Ese n ibihe biryo umuntu agomba kurya iyo ashaka kugira amabuno manini kandi ateye uko abyifuza?
Kurya neza n’imyitozo ngororamubiri ntibisigana!Kurya na siporo ntibisigana mu rugamba rutoroshye rwo guhindura uko umubiri wawe uteye. Ibi si ku bashaka kongera ubunini bw’amabuno gusa. Iri ni ihame rizwi no mu bashaka kugira ibituza binini, abakinnyi babigize umwuga ndetse n’abandi.
Byumvikane neza ko nta biribwa bishobora gutuma ubunini bw’amabuno yawe bwiyongera nta siporo wakoze. Muri iri somo ryacu twakomeje kubibutsa ko gukora imyitozo ngororamubiri aribwo buryo bwizewe bwo kongera ubunini bw’amabuno yawe.
Ese ni ibihe biryo umuntu yarya akagira amabuno manini?
Nyuma rero yo gukora imyitozo ngororamubiri. Imikaya y’amabuno yawe iba iri mu gihe cyiza cyo gukura. Iki gihe uba ubona ibyuya ku kibuno cyawe. Muri iki gihe imikaya yawe iba ikeneye kwisana. Iba rero ikeneye ubwoko runaka bw’ibiryo kugirango ikure neza nkuko ubyifuza. Ntabwo rero ushobora gukora neza za siporo twavuze ngo usimbuke igice cyo kurya neza. Ntacyo byakumarira.
Dore rero muri make ibiryo ugomba kwibandahaho:
Protein:
Protein nibyo biryo bya mbere abagore bashaka kugira amabuno ateye uko babyifuza bagomba kwibandaho mu mirire yabo. Dore rero isoko ya protein nziza ziba zikenewe muri iki gihe:Amagi,Inyama z’inkoko,Amafi,Ibishyimbo,Soya.Amashaza
Carbohydrates:
ibi ni iribwa bizwi nk’ibnyamafufu cyangwa se ibinyamasukari. Ni ibiribwa bitanga imbaraga mu mubiri w’umuntu kandi bifite akamaro kanini cyane cyane ku muntu ukora imyitozo ngororamibiri. Dore ibiribwa bigira carbohydrates ushobora kwifashisha:
Ibijumba,Ibirayi.Umugati,Ibinyampeke; umuceri, ibigori
Fats: (ibinure)
Ubu ni ubwoko bw’ibiribwa bwiganjemo ibinyamavuta.
Imboga n’imbuto:
Imboga n’imbuto ni ibiribwa bifite akamaro kanini cyane mu kubaka umubiri wawe. Ni byo biribwa bwonyine ushobora kurya ubwo wifuza byose nta bwoba ufite.
Flecheur barazirya ntabwo bazisiga.Tangira uyu munsi ugerageza kuvanga ubwoko bw’ibiryo butandukanye kugirango ukore indyo yuzuye umubiri wawe ukeneye kugirango wiyubake. Ibiryo byiza rwose ni ingirakamaro iyo umaze gukora siporo nka bridges, lunges cyangwa squat. Ibiryo byiza bifasha umubiri wawe kwiyubaka maze ukagera ku ntego wihaye.
Mugihe cy’ubugimbi n’ubwangavu abenshi batangira kwiga gukoresha ibiyobyabwenge nk’urumogi,itabi ,inzoga ndetse nibindi ,kuberako baba babona bagenzi babo bari mukigero kimwe babikoresha bityo bakumva ko hari cyo babarusha.abandi babifata bitewe n’ibibazo baba bafite bityo bakumva ko bishobora kubakemurira ibibazo bakumva batuje.ariko mukuri ntacyo bibamarira uretse kubangirizaa mumutwe bikabatesha umurongo bikaba bishobora kubashora mungeso mbi zishobora kubagiraho ingaruka nk’ubusambanyi,ubujura ni’ibindi,ndetse bikaba byanabangiriza mumutwe bagata ubwenge n’umurongo w’ubuzima.
Mbere nambere ugomba gutekereza kubuzima bwawe ukumva ko ntawundi ushobora kuzakuberaho kandi ko ejoo hazaza hawe hari mubiganza byawe kandi ko amahitamo ukora nonaha ariyo agena uko ejo hazaza hawe hazaba hameze.icyo gihe uzahita ubona ko ibiyobyabwenge ntakintu bishobora kugufasha mugutegura ejo hazaza.
Uburyo bwiza bwo kubyirinda n’ukwirinda kujya mubigare by’abantu bakoresha ibiyobyabwenge,ugashaka n’ibindibintu wakora byaguhuza nko kwig,gusoma ibitabo,gukora siporo,ndetse no gusenga Imana.
Nihagira umuntu ushaka kugushuka ngo ufate ibiyobyabwenge ba umunyembaraga ,umusobanurire ko ntakintu bimaze uretse kwangiza ubuzima no kwiyicira ejo hazaza kandi ko ubimubwira ukomeje azahita akureka kandi ntabwo azongera kubikubwira.
Umukobwa ajya mumihango kubera ko haba hari impinduka zabaye mubiceby’imber by’imyanya myibarukiro. Igice cyimbere cya nyababyeyi kiba cyariteguye kwakira umwana iyo habayeho isama kirashanyagurika iyo isama ritabayeho. Icyogihe kubera izo mpinduka inyama zanyababyeyi zitangira kongera kwiyegeranya kugirango nyababyeyi isubire ukoo yari imeze .ubwo buribwe buba buterwa n’uko konegra kwiyegeranya
Iyo ubwo buribwe bubaye bw’inshi cyane ,utakaraza amaraso menshi ndetse n’imihango ukaba wayimaramo iminsi iruta isanzwe,iyo iimihango ikomeje kumara igihe kirekire tukugira inama yo kujya kuvuriro rikwegereyenugahabwa ubufasha kuko ushobara kuba ufite uburwayi.
Kubera iki numva ndi muri mood itari nziza buri gihe mbere yo kujya mumihango
Ibi bintu aba ari ibisanzwe kandi ntabwo ari uburwayi bijya bibaho kubantu benshi ukumva utishimye muri iki gihe kibanziriza kujya mumihango.ibi biba biterwa n’impinduka ziba ziri kuba muumisembruro igize umubiri.mugihe bikubayeho bifate nk’ikintu cyoroshye,byagufasha ugerageje gushaka ikintu kiguhuza nk gukora siporo,guoma ibitabo ,kwiga ,gutembera n’ibindi.byaba byiza kurushaho woze amazi ashyushye.
Ntamuti ubivura ubaho,uretsee kugerageza kubyiyibagiza ariko wumvise bikomeye wakwegera muganga uri kukigo nderrabuzima kikwegereye akagufasha.
Icuruzwa ry’abantu ni icyorezo kibangamiye uburenganzira bw’ibanze bwa muntu, iki kibazo kibasiye ingeri zose z’abantu twavuga abagore, abagabo ndetse n’abana. Iki cyaha kimaze kumenyekana nka bimwe mu byaha birimo gukaza umurego ku isi yose kikaba kigira ingaruka zikomeye ku kiremwa muntu ndetse kikanadindiza ubukungu bw’ibihugu ndetse n’umutekano wa kiremwamuntu. Ibihugu bigenda bigirwaho ingaruka n’iki cyaha mu buryo butandukanye, hari ibikurwamo abantu, hari ibinyuzwamo abantu, hari ibijyanwamo abo bantu ndetse hakaba n’ibihugu bishobora gukorerwamo ibyo byose tuvuze. Hashize imyaka itari mike ubucuruzi bw’abantu bugaragaye ko ari ikibazo gikomeye ku isi ndetse hanatangwa ubukangurambaga bugamije kugaragariza abantu ukuntu ubu bucuruzi bukorwa, uko bwakwirindwa ndetse hagaragazwa ingaruka zabwo.
Nubwo bigaragara ko isi yose ifite umuhate mu kurwanya icuruzwa ry’abantu, haracyari byinsi byo gukora mu kurwanya iki cyaha. Amayeri n’amabanga aba mu ikorwa ry’iki cyaha ni imbogamizi mu kurwanya ubu bucuruzi bw’abantu, nko kurinda abacuruzwa, ingamba zo gukurikirana abanyabyaha mu butabera ndetse na politiki z’ibihugu. Ubu bucuruzi usanga bufitanye isano no kwimuka mu bihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ibibazo bishingiye ku murimo, ibibazo by’imibereho, ibi byose biri mu bitiza umurindi iri curuzwa ry’abantu bigasaba amayeri akomeye kugira ngo ababikora bafatwe.
Nta wapfa kumenya imibare nyiri izina yabagizweho ingaruka n’icuruzwa ry’abantu, ariko ikigereranyo kigaragaza ko buri mwaka abantu barenga miliyoni ebyiri byumvikanyweho cyangwa babihatiwe bafatiwe ku mipaka y’ibihugu bitandukanye bagiye gucuruzwa. Abo babaga biganjemo abana, abagore ndetse n’abagabo, akenshi ugasanga batwarwa mu buryo butari bwiza nta mutekano bafite, haba ku buryo bw’umubiri, ndetse no mu mutwe (imitekerereze).
Amategeko mpuzamahanga avuga ko igihe cyose umuntu ahatiwe cyangwa agashishikarizwa kujya gukoreshwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko (Ubucakara) we atabigizemo uruhare kugira ngo ajyanwe gukora iyo mirimo bifatwa nk’icuruzwa ry’abantu.
Mu kurwanya icuruzwa ry’abantu ibihugu byagiye bihura n’imbogamizi y’ubusobanuro bw’iki cyaha ndetse no kutagira uburyo bwo guhura ngo ikibazo kiganirweho. Muri iyi nkuru icuruzwa ry’abantu ni uburyo bwo se bwakoreshwa ukoresha umuntu nk’umucakara, umukoresha ku gahato, umwambutsa imipaka ku gahato, gukoresha umwana, gusambanywa ku gahato ndetse no kubyaza umusaruro umuntu ku gahato ibi byose bifatwa nk’icuruzwa ry’abantu.
Abantu benshi bagiye bahura n’ikibazo cyo gucuruzwa binyuze mu gukoreshwa ibikorwa by’uburaya mu bihugu byateye imbere, ijambo icuruzwa ry’abantu ryatangiye gukoreshwa ku mugaragaro mu itangazamakuru mu mwaka w’1990. Icyo gihe itangazamakuru ryari ryanditse inkuru icukumbuye ijyanye n’uburaya bwakorwaga n’abagore bo mu burasirazuba bwo ku mugabane w’Iburayi no mu burengerazuba bw’uyu mugabane. Icyo gihe byahuriranye n’ ubusambanyi bwakorwaga na ba mukerarugendo ndetse n’abana b’abakobwa bacuruzwaga bagakoreshwa uburaya mu majyepfo ashyira uburasirazuba by’umugabane wa Asiya.
Icyo gihe imiryango itagengwa na leta yafashe iya mbere itangiza ku mugaragaro iperereza kuri iki cyaha, ibyaha byo kubyaza umusaruro ku gahato abimukira byagiye bigaragara ahantu hatandukanye nko mu buhinzi, mu nganda ndetse no mu bwubatsi. Abayobozi mu bihugu basabwa kuba aba mbere mu kurwanya icuruzwa ry’abantu ariko cyane cyane abayobozi b’ibihugu bafatwa nk’abantu bagomba gufata iya mbere mu gukumira icuruzwa ry’abantu binyuze mu iyubahirizwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko, aba bayobozi kandi nibo bagomba kurinda abakorewe icuruzwa ndetse no kubafasha.